RFL
Kigali

Ibazagufasha kwiyibagiza uwo mwahoze mukundana

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:13/11/2020 13:38
1


Mu rukundo biragoye ko wagumana n'uwo mukundana ibihe byose kuko hari igihe biba ngombwa ko mutandukana, byaba biturutse kuri wowe cyangwa biturutse kuri we.



Kuri benshi gutandukana n'uwo yakundaga birababaza kandi biranagora, bikagorana cyane iyo bigeze kukwiyibagiza uwo mutandukanye hamwe n’ibihe byiza mwagiranye, abenshi bahitamo inzira mbi zo kwiyibagiza gusa ntibibahire.

Mu byo wakora mu gihe watandukanye n’umukunzi wawe mu rwego rwo kumwiyibagiza, dore ibintu 7 bizagufasha muri urwo rugendo:

1) Akira ibyabaye: Intambwe ya mbere uzatera ni ukubanza ukacyira ibyabaye hagati yanyu. Gutandukana kwanyu n'ubwo bigoye kubyakira gusa ugomba kwemera ko mwashwanye, bizakubabaza ariko bizagenda bigufasha kumwikuramo buhoro buhoro.

2) Mwitaze ntimuzongere guhura: Niba koko mumaze gutandukana wituma muhura niba hari ahantu mwajyaga muhurira uhirinde kuhajya ngo mudahura kuko gukomeza guhura nawe bya hato na hato ntibizatuma umwikuramo ahubwo bizakubuza kumwibagirwa.

3) Ntuzongere kumuvugisha: Irinde ikintu cyose cyatuma muvugana cyangwa ngo mwandikirane, numero za telefone ye wazisiba kandi niba unamukurikirana ku mbuga nkoranyambaga wabireka kuko ntuzamwikuramo ukimuvugisha cyangwa ubona ibyo akora bya buri munsi.

4) Wikwirenganya: Kuba mwarashwanye wikumva ko ari amakosa yawe, wikwirenganya niba urukundo rwanyu rutarakomeje kuko ni ko byari bugende, wowe ubwawe wiyumvishe ko ibyabaye atari amakosa yawe bityo bigufashe kubyakira no kumwikuramo.

5) Bifate nk’isomo: Gushwana kwanyu bifate nk’isomo aho kubifata nk’ikibazo cyakugwiririye. Ibyabaye hagati yanyu n'ubwo byakubabarije umutima ariko ubifate nk’isomo urukundo rwakwigishije.

6) Mwikuremo: Koresha uburyo bwose bushoboka umwikuremo, yaba ari ugusiba amafoto yanyu muri telefone yawe ubikore, yaba ari ugutwika cyangwa kujugunya impano yaguhaye nabyo ubikore.

7) Iyiteho ubwawe: Mara igihe kinini wihugiyeho, fata umwanya uhagije ukora ibigushimisha, mbese wihugireho wowe ku giti cyawe ku buryo utazajya ubona umwanya wo gutekereza ku wo mwatandukanye.

Ibyo ni bimwe mu bizagufasha guhangana n’agahinda wagize utandukana n’umukunzi wawe bizanagufasha kumwiyibagiza mu buryo bworoshye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ni twajamahoro japoro 3 years ago
    Ko hari igihe aba ari kureyawe





Inyarwanda BACKGROUND