RFL
Kigali

Inararibonye mu gutunganya muzika Piano yamaze urujijo abibazaga ku buzima bwe anashima urwego Element agezeho

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:13/11/2020 9:29
0


Nyuma y’amakuru yibazwaga cyane harimo n’ayashimangiraga ko inararibonye mu gutunganya muzika mu buryo bw’amajwi (Audio-Producer), Piano yaba atameze neza kubera uburwayi, kuri ubu uyu mu-Producer yatangaje ko ari ukubeshya kuko ameze neza cyane kandi n’akazi bamuziho ari kugakora neza.



Sheja Olivier (Piano), uhagarariye Groove Music Group, abakunzi b’umuziki utunganyirizwa mu Rwanda baramuzi cyane kuva mu myaka isaga 15 ari mu ruhando rwa muzika. Gusa uko imyaka ihita indi igataha uyu mu Producer yumvikana gake nk’utari gukorana imbaraga. Abenshi bakora aka kazi hari igihe bahitamo kubaho muri ubwo buryo batumvikana cyane.


Gutunganya muzika bucye bucye kwa Piano, cyane cyane mu myaka 2 ishize, bamwe bibazaga niba atari ikimenyetso cy'uko yabivuyemo, ahanini, abandi bakavuga ko ari uburwayi afite ibyatuma atajya muri Studio gutunganya indirimbo.

Aganira n’umunyamakuru wa INYARWANDA.COM, Piano yavuze ko hari igihe abantu bibaza byinshi bakaniha ibisubizo mu gihe uwo bumvaga cyane atari kumvikana ariko aba ahari kandi akomeye.

Yagize ati: “Ntabwo ndwaye ndi muzima kandi ndi gukora akazi neza, urabona indirimbo 'Dinero' ya Jay C yakoranye na Bull Dogg ninjye wayikoze uyu mwaka, nakoze Romance ya Victor Rukotana n’izindi, rero ndahari, ntabwo ndwaye na gato, hari ibikorwa bya muzika na Album ndi gutunganya muri ibi bihe”.


Piano amaze igihe kinini atunganya umuziki mu buryo bw'amajwi

Muri ibi bihe Producer Element (Eleee) ni we mu producer uri kugaruka cyane mu majwi y’abakunzi ba muzika. Piano The Grooveman, ashimangira ko Element ari gukora byiza mu gihe gito amaze mu kazi k'ubu -Producer kandi ko yagize amahirwe ibyo akora bigakundwa cyane.

Piano yagize ati; "Element ni umuhanga, arakora neza kandi azabona ubunararibonye mu kazi, aziga byinshi cyane, yakoreye indirimbo abahanzi bakomeye hano mu Rwanda, ibyo bimuha imbaraga bikanerekana ko ashoboye mu gihe nta n'imyaka 5 aramara muri aka kazi, ni byiza “.

KANDA HANO WUMVE DINERO YA JAY C NA BULL DOGG YAKOZWE NA PIANO








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND