RFL
Kigali

Classic Empire Records ku rutonde rw’imishinga ihombeye uruganda rwa muzika mu Rwanda! Abasesenguzi bavuga iki?

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:12/11/2020 19:44
0


Mu 2019, Oda Paccy yatangaje ko yafunguye studio ye nshya yari yise Girls Empire Records. Nyuma y’igihe gito yongeye kuvuga ko bayihinduye ikitwa Ladies Empire Records ariko noneho ikagira n’ishami ryo kugira inama ndetse no gufasha abagore n’abakobwa bahuye n’ihohoterwa.



Mu ntangiriro za 2020 Oda Pacy yahamagaje itangazamakuru aritangariza ko iyari Ladies empire records yaguzwe ikaba Classic empire records ariko agakomeza kuyihagararira. Ubu rero, birashoboka ko ryaba ari iherezo ryo kongera kuvugwa mu itangazamakuru ry’imyidagaduro bitewe n’amahari ari gututumba muri iyo sosiyete.

Classic empire records igikora hataravuka umwiryane indirimbo yaba iheruka yahurijemo abahanzi b’amazina barimo na Israel Mbonyi ni iyitwa ”Narahinduwe”. 

Ubu muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku rugendo rwa muzika ya Oda Pacy, gushinga studio ikaza kugurishwa ikitwa Classic empire records n’iherezo ryayo risize mu rujijo itangazamakuru ry’imyidagaduro ariko rikanavugisha menshi abari abakozi b’iyo studio, abahanzi bayibeshywemo amasezerano ndetse n’ubusesenguzi ku bamaze iminsi mu itangazamakuru ry’imyidagaduro kuri icyo kibazo.

Izina Oda Pacy abantu batangiye kuryumva mu bitangazamakuru kuva mu 2010 n'ubwo bishoboka ko mbere y’uwo mwaka yaba yarakoraga umuziki ariko yatangiye kumenyekana ku bwa ba Lick Lick baje no kubyarana umwana bagashwana bakaza no guterana amagambo. Nyuma buri wese yatangiye guhanga amaso umuziki we. Yigeze kwerekeza muri WCB akorerayo indirimbo ariko ntiyarenze umutaru. 

Indirimbo zirimo; Ndi uwawe, Weekend, Ibyatsi ziri mu zamuzamuriye izina. Ni umwe mu baraperi beza batangaga icyizere muri muzika dore ko ubwo Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya gatanu yabaga na we yayitabiriye kandi agatanga rap nziza.

Oda Paccy amenyereye kuvugisha itangazamakuru dore ko abandi bahanzi usanga bifata

Mu mwaka wa 2019 yinjiye mu bashoramari


Umushinga wose utangirana icyizere ndetse ukanavugwa cyane iyo urimo ibyamamare

Oda Pacy yatangije studio yaje kwita Girls Empire Records aho yari yanabwiye itangazamakuru ko ihagaze miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda, icyakora ngo yari gukomeza kuyongerera ubushobozi ikajyana n’igihe.

Abahanzi barimo Nessa, Alto na Manager Muyoboke Alex baje kwiyongera ku mikoranire nyuma vuba aha yari aherutse gutangaza ko hari umuhanzi witwa Eva na we uri bugufi kuzamurikirwa itangazamakuru babarizwa muri Ladies Empire.

Ubushyamirane buri gutizwa umurindi n’imbuga nkoranyambaga


Amagambo abuditse ikizajya hanze

InyaRwanda.com twagerageje kuvugana na Oda Paccy ntibyadukundira kuko telefone ye igendanwa itariho ndetse ntiyanasubije ubutumwa bugufi twamwandikiye kuri Whatsapp.

Oda Pacy mu minsi ishize kuri status ye ya Whatsapp yaranditse ati: ”Ukuri nikujya hanze uzajya he? Hari abatinya kuvuga ukuri kwawe ariko wasanga igihe kigeze ngo ukuri kwawe kujye ahagaragara #UwoUriwe”.

Ku itariki 10 Ugushyingo 2020 Oda Paccy yanditse kuri Instagram ya ati: ”Muyoboke Alexis na Dusabe Eric uzwi nka Alto baracyafitanye amasezerano na Ladies empire”.

Muyoboke Alex uvugwa muri iyi saga avuga iki?


Muyoboke Alex ni umwe mu bagabo binjiye mu muziki w’u Rwanda yubakamo izina nyamara atari umuririmbyi. Uyu mugabo yanyuze mu itangazamakuru nyuma aza kwinjira mu byo gufasha abahanzi nk’umujyanama wabo, ibintu ahamya ko byamugiriye akamaro kuko akora ibyo akunze kandi bikamugirira akamaro

Ni umwe mu banyarwanda bashyize itafari mu iterambere ry’umuziki Nyarwanda, mwibuke amazina arimo Tom Close, Dream boys bamaranye imyaka ibiri (ubu iri tsinda ryabaye amateka), Charly na Nina bakoranye imyaka ine, Urban boys isigayemo babiri, Social Mula na Davis D anaherutse kubwira itangazamakuru ko azashiramo umwuka agitanga umusanzu muri uru ruganda.

Mu kiganiro kigufi yagiranye na InyaRwanda kuri telefoni Alex Muyoboke yagize ati: ”Nibabanze bakemure ikibazo bafitanye n’abahanzi babo barimo ba Eva, Alto abafotogarafe, Producer n’abandi naho njye ibyanjye muzabimenya vuba bidatinze kuko murabizi ko Oda Paccy yavuze ko mfitanye na bo amasezerano!”.

Umuhanzikazi Mutimutuje Yvette (Eva) yararindagijwe none yabuze ayo acira n’ayo amira


Yandikiye Manager we aramwihorera ashaka kumubaza iby'amasezerano yaheze mu kabati

Mu kiganiro cyamaze hafi iminota 10 kuri telefoni uyu muhanzi yagize ati: ”Uziko kuva mu kwa kabiri kugeza ubu mu masezerano dufitanye na Classic Empire Records yo gukorerwa indirimbo no gukorana n’indi ndirimbo nta na kimwe cyakozwe?”


Eva yifuza ko ibintu bica mu mucyo bagasesa amasezerano akabasha kwerekeza mu zindi studio nta dindire muri muzika

Eva yaririmbye mu ndirimbo Feedback ariko byarangiye idakorewe imenyekanisha ku buryo nta musaruro byatanze. Ati: ”Mu kanya mvuganye na Nadia kuko ni we manager wanjye arangije aransuzugura bihagije, nababajwe nuko yahise ambroka kuri whatsapp ndetse na papa wanjye agerageje kumubaza uko amasezerano yanjye ahagaze amubwira ko ahuze nta mwanya w’ibyo afite”. Yanakomoje ku makuru avuga ko aho iyo studio yahoze hatakibaho hasigaye hacumbitsemo abakodesha.


Eva yasobanuriye se ikibazo cye arangije ahamagara yaba Oda Paccy na Nadia Manager we ntibitaba ngo bumvikane

Ari kubura uko yagana mu zindi studio ngo abashe kwikorera indirimbo kuko akiziritswe n’ayo masezerano ya baringa atanazi ikiyarimo. Yifuza ko basesa amasezerano akabona kwerekeza mu yandi ma studio.

Iyo urubanza rwagombye abakuru

Abasesenguzi bamaze igihe mu ruganda rw’imyidagaduro hari icyo bavuze kuri aya macenga ari muri Classic Empire records itakibaho ndetse igiye kujya mu mateka ya muzika mu Rwanda.

Gentil Gedeon umunyamakuru wa KT Radio


Abajijwe icyo abona bitwaye kuba Classic empire records mu muziki w’u Rwanda iri mu marembera nk’indi mishinga ya baringa yaje ikagenda nka nyomberi yagize ati: ”Bibaye ariko bimeze ni ikibazo kuri industry y’umuziki w’u Rwanda urabona Ladies empire ni records yaje ihita yiyempoza mu ruhando rwa muzika byonyine urebye indirimbo 'Ndaryohewe' impact yagize mu bihe bya covid-19 na nyuma ya Lockdown byari ibintu byatangaga icyizere, rero ni gihombo gikomeye ariko ni igihombo gikomeye kuri Oda Paccy”.

Gentil Gedeon asobanura ko iyo umuhanzi yari amaze kubaka 'Brand' ikomeye yakabaye itangira kumubyarira inyungu igahomba biba bibabaje cyane. Gusa na none abibonamo uburangare. Yagize ati: ”Niba Oda Paccy yarahawe inkunga ntabashe kuyicunga ni uburangare, kuko ntiyakoze ibyo yagombaga gukora”. Gentil Gedeon anavuga ko abaye ari hafi ya Oda Paccy yamwihanganisha kuko ni gihombo gikomeye kuko si ibintu byoroshye.

Cedric Shimwayezu umunyamakuru wa Isango Star


Akora Sunday Night na Isango na Muzika kuri Tv. Avuga ko kuba Ladies empire yaraje ikaba isenyutse nta cyo bizatwara uruganda rwa muzika. Ati ”Bari barafashe uruhande rwiza rwo guhuza abahanzi bato wenda abo bahanzi bazahomba kuko bari bamaze gushaka aho bubakira amazina”.

Gusenyuka kwa Classic empire records nta kintu kinini bizatwara ku muziki kuko n'ubundi nta n’ibikorwa byinshi binini yari yakora. Ati ”Kuri Oda Paccy, biraza kwangirika ahazaza ha muzika ha Oda ho nta kizere hatanga kuko n'ubundi nta muziki afite muri iyi minsi ugereranyije na Oda Paccy wo mu myaka yashize”.

Dj Adams umunyamakuru wa Radio/tV10


Ati:”Ahazaza ha muzika ya Oda Paccy se ni he? Tubanze turebe ahahise! Niba yari afite inzu ifasha abahanzi iyo ibanza ikamufasha we ubwe akava aho yari ageze akagera kure, we ubwenge yashatse gukoresha azamura abandi iyo abukoresha akizamura? Niba Classic empire records yasenyutse niba afite ibitekerezo byinshi azabikoresha azamuka niba ari bike azahera hasi”. 

Dj Adams yongeraho ko azi neza abahanzi benshi bagiye bakora umuziki bakawureka bakajya gukora inzu zifasha abahanzi kandi nabo ubwabo bikabacanga. Ati: ”Abantu benshi uzumva bakubwira ngo bagiye kuzamura abahanzi nabo ubwabo ntibarazamuka”.

Gutermann Guter umunyamakuru wa Isango Star


Bujyacyera Jean Paul wamamaye nka Gutermann Guter, avuga ko kuba Classic empire records yahoze ari ladies empire records isenyutse bizateza ikibazo ku muziki nyarwanda. Avuga ko ba nyiri kuyitangiza icyizere nta cyo kuko Ladies empire iza babeshye itangazamakuru ko bagiye gufasha abakobwa bafite ibibazo bitandukanye ariko uko iminsi yagiye ishira bagiye batana, bata umurongo kuko bavugaga ko hari abakobwa bazahazamukira ariko barahuzaguritse. 

Yagize ati: ”Oda Paccy afite experience muri showbizy nyarwanda ku buryo yari guhitamo ikipe bakorana imwungura aho kumushuka kugeza ku gihombo”. Gutermann avuga ko Oda yari akwiriye kureba abantu bafite ubwenge mu gucunga ibikorwa by’ubucuruzi ntiyite ku mazina adafite ibikorwa. 

Yagize ati:”Akenshi showbiz yacu ntiduha umwanya abantu bafite ubwenge duhora mu kigare cy’abafite amazina nyamara ari abanyamitwe ntaho bakugeza, hakenewe guhabwa umwanya abantu bafite 'Fresh mind' bageza ibintu kure”. Yongeraho ko niba umushinga nk'uriya uhombye ukaba ubitswe mu yindi itaratanze umusanzu ari urugero rwiza rw’uko gukorana n’amazina akomeye nta kintu bitanga ahubwo isaha n’isaha wahomba ugashya ugasigara uririra mu myotsi.

Ku ngingo y’ahazaza ha Oda Paccy muri muzika, Gutermann asanga ntaho kuko umuziki ngo ari kuwucenga. Ati:”Iyo ugiye kureba usanga atagikora indirimbo, na we se umuntu wagiye za Dubai akajya za WCB yakweruye akabwira itangazamakuru ko umuziki wamunaniye akavana abafana be mu gihirahiro ndetse n’abakunzi b’umuziki nyarwanda bakamenya ukuri”.

Gutermann ababazwa n'uko abahanzi bakenera itangazamakuru ari uko bafite imishinga nyamara ryo ryabakenera rikababura bikarangira hakozwe ibintu abanyarwanda badakeneye rimwe na rimwe abanyamakuru bavuga ukuri ugasanga baranzwe kandi bagamije kubaka umuziki nyarwanda. Ati: ”Showbizy ni uruganda mu ruganda, iyo imashini ipfuye bayisimbuza indi rugakomeza, amazina azwi azagera aho avemo ariko se tuzibukirwa ku ki hmm?”

Umuzi w’ikibazo

Amakuru agera ku InyaRwanda.com ni uko hari umuzungu wahaye Oda Paccy amafaranga ngo yagure studio ye Empire Record ayanyujije ku mugore we witwa Helene Belle akaba ari we wagiranye amasezerano na Ladies Empire ariko binyuze kuri Muyoboke Alex. Iki gihe umushoramari yatanze ibikoresho byose bya studio yaba ibikora indirimbo mu buryo bw’amajwi n’amashusho.

Oda Paccy n’abafatanyabikorwa bari bemeranyije imikoranire, ariko haje kuvuka ikibazo hagati y’uyu muhanzi n’umugore wari uhagarariye umufatanyabikorwa akaba n’umufasha we. Oda Paccy ntiyuzuzaga ibyo impande zombi zumvikanye ndetse yahoraga amucenga nyamara ntamenye ko inyandiko zose zihari.

Iki gihe ni bwo abafatanyabikorwa batangiye gusaba Oda Paccy ko yabaha 70% bya kompanyi agasigarana 30%, ntibabyumvikanaho bituma bitabaza inkiko ari nazo zabaye intandaro y’ibibazo.

Bivugwa ko Oda Paccy nyuma yo gutsindwa yaciwe amafaranga miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda bigahura n'uko ntayo afite ngo ayatange yikure mu kibazo ndetse ahita ajuririra urukiko kuri ubu hakaba hategerejwe kuburana ubujurire.

Amakuru akomeza avuga ko aha ari n'aho havuye inkuru z’uko iyi Ladies Empire yagurishijwe igahita yitwa Classic Empire Records mu rwego rwo kuyobya uburari no kurindagiza abari bafitemo amasezerano bose yaba abahanzi, abafotora, producer ndetse na Muyoboke Alex unemera ko ayo masezerano ahari n'ubwo sosiyete ari baringa itakibaho ndetse n’aho yahoze hatuyemo abantu.

Uko iki kibazo kizagenda gikura kikajya hanze muzakomeza kumenya byinshi kuri cyo.

REBA HANO 'NDARYOHEWE' INDIRIMBO YA EMPIRE RECORDS FT ALL STARS









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND