RFL
Kigali

Umujyanama wanjye ni Mama! Patrick Promoter yasohoye indirimbo 'Good' yakoranye na Fireman, Gabiro, Neg G na High Vibers Gang

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:12/11/2020 21:18
0


Shema Mwenedata Aime Patrick uzwi nka Patrick Promoter ari naryo zina yahisemo gukoresha mu muziki, yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise 'Good' yakoranye n'abahanzi b'amazina azwi cyane mu muziki nyarwanda barimo Fireman, Neg G The General, Gabiro Guitar ndetse n'itsinda High Vibers Gang.



Patrick Promoter ni umusore ukiri muto ufatanya ubuhanzi n'itangazamakuru akorera kuri Youtube. Kuva atagiye umuziki kugeza ubu, amaze gukora indirimbo 2, imwe yitwa 'For really' yayikoranye na Producer Iyzo Pro, indi ni iyi nshya yamaze gusohora yitwa 'Good' yafatanyije n'abahanzi b'ibyamamare twavuze haruguru.

Asobanura uko yisanze mu muziki, Patrick Promoter yagize ati "Mbere nabikoze ngerageza ariko ubu ngiye kubikora nka business ku buryo byibuze buri kwezi nzajya mba mfite All star hanze. Nkaba ndi gukorana na Producer Trackslayer ari kuntunganyiriza album nzagenda nsohora gake gake".

Yakomeje ati "Natangiye umuziki muri 2017 ariko mbifata nko kwishimisha gusa guhera ubu ngiye kubikora nka business bibe ibihoraho buri kwezi na All star (Indirimbo azaya akorana n'ibyamamare) kandi imeze neza".


Patrick Promoter yiyemeje gukora umuziki mu buryo bw'umwuga

Patrick Promoter yabwiye InyaRwnda.com ko umujyanama we mu muziki ari umubyeyi we, bityo akaba yizeye kugera kure kuko ashyigikiwe bikomeye. Yatangaje ko kuba yakoranye indirimbo n'abahanzi bakomeye, bimuha icyizere cy'uko iyi ndirimbo ye nshya igiye kumubera ikiraro kimwinziza mu bahanzi bahagaze neza. Yagize ati

Umujyanama wajye ni Mama, rero ndakeka ko mfite byose nkeneye kugira ngo nkorere abanyarwanda umuziki mwiza w'abahanzi bazi ibyo bari gukora. Navuga ko iyi ndirimbo yanjye nshya yitwa 'Good' ari nka yo igiye kumbera ikiraro kuko video yayo tuzayisohora vuba nayo.

Patrick Promotor yavuze ko yishimiye cyane gukorana indirimbo n'abahanzi b'amazina azwi mu njyana ya hiphop na cyane ko asanzwe ayikunda cyane. Ati "Gukorana n'aba bahanzi ku ndirimbo navuga ko ari iby'agaciro kuri njye cyane ko nkunda hiphop cyane aka ari nayo mpamvu iyi ari yo ndirimbo twahisemo ko yabanza kuri album yajye" 

Ati "Ni byiza cyane kuko hari n'izindi zakozwe ariko njye na Producer twahisemo kubanza iyi kuko irimo abasore navuga ko bari gukora music nziza muriyi minsi, ntanatinya kuvuga ko bafite abafana benshi hano mu Rwanda kandi navuga ko batanga icyizere muri Hiphop nyarwanda nkurikije uko bari gukora umuziki wabo ubu".


Gabiro Guitar nawe yumvikana mu ndirimbo ya Patrick Promoter


Neg G The General ni umwe mu baririmbye mu ndirimbo ya Patrick Promoter


Fireman ni umwe mu baririmbye mu ndirimbo 'Good'


Patrick Promoter yizeye gutera imbere mu muziki kuko ashyigikiwe n'umubyeyi we umubereye 'Manager'

REBA HANO INDIRIMBO 'GOOD' YA PATRICK PROMOTER FT ALL STARS









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND