RFL
Kigali

Akari ku mutima w'umuhanzi Pedro Someone nyuma yo gusoza Kaminuza mu ishami ry'Ubuforomo-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:12/11/2020 16:57
0


Niyigena Jean Pierre {Pedro Someone} umuhanzi ubifatanya n'umwuga w'umuganga amazemo igihe kitari gito, kuri ubu ari mu byishimo bikomeye nyuma yo guhabwa impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu ishami ry'Ubuforomo (General nursing).



Pedro Someone mu bijyanye n'ubuhanzi, abimazemo igihe kitari gito, akaba afite album imwe yamuritse mu 2017 mu gitaramo yari yatumiyemo Ama G The Black. Zimwe mu ndirimbo ze twavugamo; Umwaka urarangiye, Happy new year, Umugore mwiza, Ni wowe, Tubyumve kimwe, Umpumurize, Umunzani, Uranyemeje, Mariam, Ngushimire, Ndagukunda, Uri uwa mbere n'Impeta n'izindi.

Kuri ubu ari mu byishimo byo guhabwa impamyabumenyi y'icyiciro cya 2 cya Kaminuza yakuye muri Kaminuza ya Gitwe mu ishami ry'ubuforomo (General Nursing). Ni mu muhango wabaye ariki ya 5 Ugushyingo 2020. Pedero Someone yashimiye cyane Imana yamushoboje gutera iyi ntambwe, anashimira byimazeyo iyi kaminuza yamuhaye ubumenyi. Ati "Nkaba nshimira Kaminuza ya Gitwe ubumenyi yampaye, nkazabwongera mu kazi nsanzwe nkora kandi mbere na mbere nshimira Imana yabingejejeho hari bimwe nungutse".


Pedro Someone umuhanzi ubifatanya n'umwuga w'ubuganga

Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Pedro Someone yavuze ko n'ubwo ahawe iyi mpamyabumenyi (A0) yifuje kuva kera, yiyumva nk'umuntu ugifite inyota yo gukomeza amashuri. Ati "Ndiyumva nk'umuntu ukomeje kugira inyota yo kwiga kuko 'la science evolue'". Yavuze ko impamvu yamuteye gukomeza amashuri ku rwego rwa A0, ati "Nahisemo kuyakomeza kuko hari ibyo abavuye mu ishuri batubwiraga ugasanga ari ibishya urugero nko koza ibisebe, twize uburyo bubiri bwo guhera inyuma cyangwa imbere ariko ubu byose ni ukoza uhereye imbere".

Uyu muhanzi yavuze ko agiye gukomeza umuziki, akitsa cyane ku njyana Gakondo. Ati "Ndimo nteganya gusohora indirimbo 80% za gakondo no gukora amashusho y'indirimbo ya Bonne année yitwa Happy new year". Twamubajije uko ahuza umwuga w'ubuganga n'ubuhanzi, adusubiza agira ati "Kubihuza biroroshye kuko n'ubusanzwe ngira amasaha y'akazi n'ayo guhanga kandi binanduhura mu bwonko iyo mfashe gitari".

Ku bijyanye n'ibyo yari ahugiyemo dore ko yari amaze igihe kinini atumvikana mu muziki, yagize ati "Nari mpugiye mu masomo, abakunzi b'umuziki nibitege indirimbo nyinshi ziri mu njyana gakondo". Yavuze ko hakozwe isuzuma, risanga ashoboye injyana Gakondo ndetse ngo no mu Itorero ry'Igihugu abahanzi bashishikarijwe gukora iyi njyana kuko bifasha gusigasira umuco nyarwanda.



Pedro Someone ari mu bishimo bikomeye nyuma yo gusoza icyiciro cya 2 cya Kaminuza muri 'General nursing'

REBA HANO 'UMUGORE MWIZA' INDIRIMBO YA PEDRO SOMEONE









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND