RFL
Kigali

Jackie Nirere wanditse igitabo ‘Izahabu ihishe mu muryango’ yahurije mu kiganiro abarushinze bavuga icyagabanya gatanya-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:12/11/2020 14:43
1


Umuvugabutumwa witwa Jackie M Nirere wasohoye igitabo cyakunzwe yise ‘Izahabu ihishe mu muryango’, yahurije mu kiganiro kimwe abagabo batatu bavuga ku cyo babona cyakorwa kugira ngo umugore n’umugabo bashinge urugo rukomere mu bwuzuzanye no mu bwubahane.



Mu 2018, ni bwo Jackie Mukabaramba Nirere yamuritse igitabo cye cya mbere yise ‘Izahabu ihishe mu muryango’ mu muhango wabereye muri Kigali Convention Centre witabiriwe na Umuyobozi wa Evangelical Restoration Church mu Rwanda, Apôtre Ndagijimana Yoshua Masasu, abahanzi b’indirimbo ziha ikuzo Imana barimo; Aime Uwimana, Patient Bizimana n’abandi.

Uyu mugore asanzwe ari Umuyobozi wa The River Ministries (Umuryango wa Gikirisito ukora ubujyanama no gutanga ubufasha bw’ibifatika mu ngo zibanye mu makimbirane n’abana bagizweho ingaruka n’ubwo bizima).

Nirere w’abana bane afite intego yo gukorera ibiganiro kuri Irere TV, bigamije kubaka no gukomeza umuryango n’ivugabutumwa. Ndetse atumira abantu batandukanye bagasangiza ubutumwa n’ubuhamya bwubaka buganisha ku iterambere ry’umwuka, ubugingo ndetse n’umubiri.

Mu gitabo cye, avugamo ubuzima bw’umuryango we n’ukuntu abana bagomba gukura batozwa indangagaciro za Gikirisitu; kandi umugore n’umugabo bakabana mu rukundo rudasaza biyambaza Imana mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Iki gitabo kandi kirimo inama zafasha urubyiruko guhitamo neza abo bazarushinga n’uko bazabana kugira ngo ingo zabo zirambe buri wese anezerewe undi kandi ingo zabo zuzuyemo urukundo.

Nk’umurongo wihaye intego yo gufasha mu mibanire y’ingo, mu mpera za Nzeri 2020, yakoze ikiganiro cyerekana ko guha umugore ibihambaye bidaherekejwe n’urukundo, ntacyo bimara mu gusigasira kubana akaramata nk’uko mwabyiyemeje.

Ubu, yahurije mu kiganiro kimwe abarimo umugabo we James Nirere bavuga byinshi byakorwa mu rwego rwo guhangana n’umubare w’agatanya ukomeza kwiyongera uko bucye n’uko bwije.

Raporo y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare (NISR), iherutse kugaragaraza ko mu 2019, imiryango 8941 yemerewe n’inkiko gutandukana mu buryo bwemewe n’amategeko; umwe aca inzira ze.

Uwimana Emmanuel wari umwe mu batumirwa mu kiganiro cyitsaga ku cyo abagabo basaba abagore mu gutuma ingo ziramba, yagaragaje ko abagabo bakenera abagore kugira ngo babuzuze mu iterambere ryabo umunsi ku munsi.

Yatanze urugero avuga ko umusore ashobora kuba imyaka 10 mu kazi ahembwa neza, ariko akajya gushaka nta kibanza aragura, agitega moto, nta televiziyo agira mu nzu n’ibindi bikoresho nkenerwa mu buzima bwa buri munsi.

Uwimana ati “Ariko reba umwaka umwe nyuma yo gushaka, ubuzima buhita buhinduka. Nubwo twakwigira bande, abagore turabakeneye”.

Uyu mugabo akomeza avuga ko umugore ari ingenzi mu buzima bw’umugabo. Agatanga urugero rw’uko iyo hari akazi yagiyemo, ibintu bidogera mu rugo. Ati “Mudufatiye runini rwose, mufite impano nyinshi, mufite ibintu byinshi bibarimo”.

Uko ari batatu bahurije ku kuvuga ari ngombwa ko umugore yubaha umugabo nk’umutwe w’urugo, ariko hakaba aho biba imbogamizi iyo umugore ari we usa n’utunze urugo arusha umugabo kwinjiza byunshi.

James Nirere kuri iyi ngingo yagize ati “Uwo mudamu nubwo yahembwa ibya mirenge, iyo yageze muri urwo rugo, aba ari ay’uwo muryango. Ibyo umugore azanye ni iby’urugo, icyubahiro cyose yaba afite, mu rugo akwiye kugandukira umugabo”.

Yungamo ati “Twagiriwe ubuntu bwo kuba umutwe, ariko itari iyo gukandamiza. Amafaranga uko yaba angana kose umugore ayakorera ni ay’urugo. Iyo ageze mu rugo bafatanya kuyapangira, bagamije kwiteza imbere, nta kwiremereza”.

Ku kibazo cy’uko hari abagabo bataganiriza abagore babo cyangwa ngo bababwire amagambo y’urukundo. James agaragaza ko ibyo bitagakwiye kuba intandaro yo gusenya urugo, kuko hari abafite muri kamere yabo kutavugisha amagambo, ahubwo bagakora ibikorwa.

Rubangura Patrick, we asaba abagore kumenya icyatumye bashaka, bakibuka ko bagomba guhora basa neza imbere y’abagabo babo, ariko bitari ukwiyoberanya.

Yavuze ati “Umugabo icyo ashaka ni uko umenya ko uri umugore we. Mu cyumba mugendane. Umugore agomba guhora asa neza, mu rwego rwo gukurura umugabo”.

Yungamo ati “Icyo twabasaba, abagabo bakunda abagore b’ingeso nziza, kandi bitari ukwiyorobeka, ahubwo ibiri ku mutima bisesekare inyuma”.

Nirere M Jackie wari uyoboye ikiganiro, we yasabye abagore kugerageza kugandukira abagabo, bagaha ibyishimo imiryango yabo kandi batibagiwe gusenga Imana.

Iyi mibare yo mu 2019 itanga ishusho y’uko gatanya ziyongereye mu Rwanda, kuko mu 2018 imiryango yemerewe gutandukana ari 1311.

Iyi ngingo y’itumbagira rya gatanya, umuhanzi Yverry aherutse kuyiririmbaho mu ndirimbo yise ‘Love you more’, aho asaba umwe mu bashakanye kugira umutima utanga imbabazi ku mukunzi we kurusha uko yihutira gufata icyemezo cyo gutandukana nawe.

Uyu muhanzi aririmba avuga ko abakundana bakwiye guhana imbabazi inshuro zirenze 1000 mu rwego rwo gusigasira urukundo rwabo, aho kugira ngo batandukanye.

Yverry avuga ko bitumvikana ukuntu wananirwa kubana n’uwo mwasezeranye ariko ugakomeza gukururana n’uwo mutasezeranye kubana igihe cyose.

Umuvugabutumwa Jackie M Nirere yatangije ibiganiro bigamije kubanisha neza imiryango yifashishije umuyoboro wa Youtube

Jackie M Nirere n'umugabo we Nirere James uvuga ko umugore n'umugabo bakwiye gushyira hamwe mu kwiteza imbere

Uhereye ibumoso: Pastor Rubangura Emmanuel wo muri Healing Centre, Uwimana Emmanuel, James Nirere n'umuvugabutumwa Jackie M Nirere

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO KIRAMBUYE JACKIE YAGIRANYE N'ABARUSHINZE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • jeanne3 years ago
    muduhe numero twamubonaho kuko ibi bintu ni ingirakamaro . murakoze





Inyarwanda BACKGROUND