Kigali

Habonetse umuti urinda abagore kwandura SIDA binyuze mu rushinge

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:12/11/2020 14:44
0

Ubushakashatsi bwerekanye ko umuti ugabanya ubukana bwa virusi itera SIDA ushobora no kurinda abarwayi kuyandura. Uyu muti witwa 'cabotegravir' uterwa umuntu rimwe buri mezi abiri, ni umuti mushya wo kuvura SIDA umaze igihe ukorwaho ubushakashatsi.



Abagore bo muri Africa yo munsi ya Sahara bawutewe wabarinze kwandura SIDA ku rugero rwa 89% ugereranyije no kunywa buri munsi ibinini birinda kwandura byitwa 'pre-exposure prophylaxis' (PrEP).

Ishami rya ONU/UN ryita ku buzima ku isi OMS/WHO rivuga ko uyu muti werekanye ko ukora mu kurinda abagore kwandura SIDA, gusa ko hakiri ibijyanye n'ubuziranenge bwawo bitarasobanuka.

UNAIDS isubiramo amagambo y'umukuru wayo Winnie Byanyima avuga ko "ibi ari ibintu bifite icyo bivuze kinini".

Agira ati: "UNAIDS imaze igihe kinini isaba ko haboneka ubundi buryo bukwiriye bwo kurinda abagore SIDA, ibi rero ni ikintu kigiye guhindura ibintu."

Biteganyijwe ko uyu muti nugezwa ku bwinshi ku bagore bafite ibyago byinshi byo kwandura SIDA bishobora kugabanya cyane umubare w'abandura iki cyorezo.

UNAIDS ivuga ko kugerageza uwo muti hamwe na PrEP, uko yombi irinda kwandura SIDA, byakorewe ku bagore 3,200 bari hagati y'imyaka 18 na 45 bo mu cyiciro cy'abafite ibyago byinshi byo kwandura muri Botswana, Kenya, Malawi, Africa y'Epfo, Eswatini, Uganda na Zimbabwe.

Abagore batewe uwo muti wa 'cabotegravir' bane (4) ni bo banduye, ugereranyije na 34 banduye bafataga buri munsi ibinini bya PrEP. Ibyago byo kwandura SIDA k'uwatewe 'cabotegravir' biri inshuro icyenda hasi ugereranyije n'ibinini bya PrEP.

Src: unaids.org

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND