RFL
Kigali

Wema Sepetu na Diamond baranywanye! "Twarakebanye, nywa amaraso ye nawe anywa ayanjye”

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:12/11/2020 14:51
0


Wema Sepetu wabaye Nyampinga wa Tanzania muri 2006, akaba n’umukunzi wa mbere, Diamond Platnamz yatangarije mu ruhame ko bakundana, yavuze ko we n’uyu muhanzi bagiranye igihango gikomeye ubwo bari bagikundana.



Diamond na Sepetu bakundanye kuva muri 2012 kugera muri 2014. Sepetu muri iyi minsi ari kugaragaza ko we n’uyu muhanzi bahujwe n’umurunga ukomeye. 

Sepetu yahishuye ko ubwo we n’uyu muhanzi bari bagikundana banywanye. Umwe yanyoye amaraso y’undi n’undi biba uko. Ngo barabanje buri umwe akeba mugenzi we amutera agasebe gato ubundi umwe anywa amaraso y’undi.

Yagize ati “Diamond ni umugabo ukunda urukundo cyane. Yari umukunzi wanjye, umukunzi wanjye ukomeye”. Yakomeje agira ati “Njye na Diamond twagiranye igihango cy’amaraso. Twarakebanye, ndamukeba nawe arankeba. Nywa amaraso ye, nawe anywa ayanjye”.

Nyuma yo gutandukana na Wema Sepetu, Diamond yakundanye n’abandi bakobwa barimo Zari Hassan, Hamisa Mabeto na Tanasha Donna. Sepetu abajijwe niba yiyumvamo ko iki gihango kigikora, yagize ati “Ntabwo mbizi”.

Uyu mugore muri iyi minsi ateretana n’umugabo atashatse gushyira ahagaragara. Umwe mu bamukurikira kuri instagram aherutse kumubaza niba agikunda Diamond aramusubiza ati ‘Mukunda nk’umuntu ntabwo kimukunda nk’umukunzi wanjye’.

Nubwo avuga ibi ariko mu ntangiriro z’uyu mwaka yatangaje ko akumbuye ukuntu, Diamond yamukubitaga bagikundana. Icyo gihe yatanze urugero rw’ukuntu Diamond yigeze kureba muri telephone ye, abona hari undi mugabo wamwandikiye ahita amukubita urushyi.

Ati “Nkunda ukuntu yankubitaga. Sinzi impamvu mbikunda ariko ndabikunda. Nibuka ukuntu yanteteshaga nyuma yo kumpohotera. Mvugishije ukuri nkumbuye gukubitwa nawe”.

Muri 2016, mu kiganiro yagiranye na Radiyo y’abaturage yo muri Tanzania mu kiganiro kitwa Mambo Mseto, Diamond yavuze ko mu bagore bose yakunze ntawe yakunze nka Wema Sepetu. Ati “Naramukundaga cyane kiriya gihe, iyo natekerezaga ko yansiga agasanga undi mugabo, nashoboraga kurira ku bwe”.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND