RFL
Kigali

Umuhanzi Mo3 yitabye Imana nyuma yo kuraswa

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:12/11/2020 9:51
0


Melvin Noble wamenyekanye ku izina ry’ubuhanzi rya Mo3 ukomoka mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yitabye Imana amaze kuraswa n’abajura bitwaje intwaro.



Uyu muhanzi Mo3 ukora injyana ya Hip Hop/Rap winjiye mu muziki mu mwaka wa 2018 yamenyekanye mu ndirimbo ze zinyuranye by'umwihariko abantu benshi bamukundiye mu ndirimbo yitwa 'Errybody' yakoranye n'undi muraperi ukomeye witwa Bossie Badazz.

Mo3 ukomoka mu mujyi wa Dallas akaba ari naho yarasiwe ubwo yari atwaye imodoka ye, abajura bitwaje intwaro babiri bataramenyekana akaba aribo barashe uyu muhanzi.

Ku muhanda wa 1-35 rwagati mu mujyi wa Dallas niho aya marorerwa yabereye, ubwo aba bajura batungaga imbunda uyu muhanzi Mo3 bamusabye kubaha amafaranga yose afite ndetse n’isaha n’imikufi yari yambaye bikoze muri zahabu.

Mo3 nawe aho kugira ngo akore ibyo abajura bamusabye yahise asohoka mu modoka vuba vuba atangira kubirukankana. Ubwo yari afashe telefone ngo ahamagare Polisi ni bwo umujura umwe yahindukiye amurasa amasasu menshi mu mugongo.

Nk'uko umukuru wa Polisi y’umujyi wa Dallas yabitangarije ikinyamakuru TMZ, yavuze ko basanze uyu muhanzi Mo3 yarashwe amasasu 5, abiri munda ndetse n'andi atatu yarashwe mu mugongo. Polisi yavuze ko yahise itangira iperereza ngo hafatwe abo bajura.

Mo3 apfuye nyuma y’icyumweru gusa mugenzi we wakoraga injyana nk'iye witwa King Von ukomoka mu mujyi wa Atlanta nawe apfuye arashwe. Abahanzi batandukanye barimo Kendrick Lamar, Chris Brown, Bossie Badazz hamwe na Tyga bakaba bihanganishije umuryango w'uyu musore Mo3 witabye Imana.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND