Gasasira Jean Pierre (Rukanihene) mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda TV yatubwiye abakinnyi batanu muri filime nyarwanda bakinana bikaba byiza kurusha abandi anakomoza ku mugore babyaranye ariko baka batabana.
Gasasira Jean Pierre ni umwe mu bakina filime nyarwanda ubimazemo igihe kandi akaba afite abamukunda batari bake. Afite amazina atari make muri uyu mwuga kubera gukina muri filime nyinshi nka Bwanakeye, Kigufuri, Rukanihene, Kanyamanza, Kirihahira n’ayandi. Avuga ko yakuze akunda gukina umupira no gucuranga ariko nyuma akisanga mu mwuga wo gukina ama filime.
Ngo asa n'aho yabitangiriye muri club zo kurwanya ibiyobyabwenge akiga mu mashuri yisumbuye kuko bakinaga adukino dutandukanye dukubiyemo inyigisho zo kubyirinda. Imikinire ye akenshi ikunze kuba irimo urwenya ariko n’inyigisho. Mu kiganiro twagiranye twamubajije abakinnyi ahuza nabo kurusha abandi mu gukina, ku isonga ahashyira Nkundabanyanga Jean Paul bakunze kwita Babalao.
Mu kudusubiza yagize ati ”Ubwa mbere haza umusaza witwa Nkundabanyanga Jean Paul (Babalao), hakaza Papa Sava hakaza Rurinda ari we Samusure hakaza Bamenya hakaza na Irunga”. Naho mu byo yagarutseho bijyanye n’ubuzima bwe bwite, yavuze ko nta mugore agira ariko afite umwana w’umukobwa ufite imyaka 10. Yongeyeho ko uwo babyaranye batigeze babana mu nzu imwe nk’umugabo n’umugore ahubwo bahuje urugwiro.
Magingo aya ari gukina muri filime y’uruhererekane Kirihahira nk'umukinyi w'imena inyuzwa kuri channel ya Youtube yitwa “Ubwiza Entertainment Picture”. Ni ukuvuga ko ari we uri gukina yitwa Kirihahira muri iyi filime y’uruhererekane ikubiyemo inyigisho zijyanye n’amasomo mbonezamubano n’ibindi byinshi.
Nkundabanyanga Jean Paul [ibumoso] ni we Kirihahira yashyize ku isonga mu bo bakinana akanyurwa cyane
Samusure [ibumoso] yamushize ku mwanya wa gatatu naho Papa Sava amushyira ku mwanya wa kabiri
Bamenya nawe ngo barahuza cyane, yamushyize ku mwanya wa kane
Irunga [Tukowote] ni we yashyize ku mwanya wa gatanu
REBA IKIGANIRO KIRYOSHYE KIRIHAHIRA YAZANYE INKUMI
VIDEO: Aime Filmz - InyaRwanda Tv
TANGA IGITECYEREZO