Kigali

Uburyo bwiza bwo kwereka umukunzi wawe ko ufite agaciro

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:11/11/2020 15:37
0

Akenshi iyo mwamaze gushyingiranwa ni bwo bijya bibaho ukabona umukunzi wawe atongeye kukwitaho no kuguha agaciro yaguhaga mbere. Ukabona ntabwo yongeye kugushima, ntabwo yongeye kukuratira inshuti ze.



Ibi by’umwihariko bibangamira abagore. Inzobere mu by’inkundo zigaragaza kenshi ko mu rukundo guhanahana amakuru ari ikintu cy’ingenzi. Igihe wumva hari ukuntu ubangamiwe kandi byaturutse ku mukunzi wawe ugomba kwerura ukabimubwira ariko ukabikora mu buryo butamukomeretsa.

Ntekereza neza kuri ibintu bitanu wakora, bigatuma umukunzi wawe yongera kubona ko uri uw’agaciro mu maso ye.

1.Mubwire uko wiyumva

Twari tubikomojeho hejuru, kuganira hagati y’abakundana ni ikintu cy’ingenzi kandi niyo nzira nziza yo gushakira umuti ikibazo cyose kibangamiye urukundo rwanyu.

Iyo wumva ubangamiwe no kuba umukunzi wawe atakiguha agaciro nka mbere, ikintu cya mbere ukwiye gukora ni ukubimuganirizaho. Ibi bituma niba ari umuntu ufite ubushake abitekerezaho akabona ko atakigufata uko ubyifuza.

2. Kumutera ishyari

Iyo usanze umukunzi wawe atakiguha agaciro, kimwe mu bintu wakora ni ugusohokana n’inshuti zawe. Nk’ umuntu uri mu rukundo ni bumwe mu buryo bwo kwereka umukunzi wawe ko ufite agaciro kandi ko n’abandi babibona. Ibi bigufasha kumva uruhutse, kuko uba wahinduye ibyari bimaze kuba akamenyero ko gusohokana nawe.

Iyo ubikoze gutya atangira kubona ko ushobora kumucika akongera imbaraga mu kugufata neza ngo abandi batazagutwara.

3. Kugabanya no kongera ibyiza wamukoreraga

Kugabanya cyangwa kongera ibyiza ukorera umukunzi wawe ni ikintu cy’ingenzi mu kumufasha kumenya neza agaciro kawe. Mu kiganiro muba mwagiranye uba wamunetse ukamenya impamvu atakikwitaho nka mbere. Iyo usesenguye ugasanya biterwa n’uko atanyurwa n’ibyiza umukorera urabyongera, wasanga usanzwe ubikora ariko akabyirengagiza nkana ukabigabanya. Ibi bituma afata umwanya wo gutekereza icyo yakora ngo wongere umwiteho.

4. Kumubabarira mu rugero

Kubabarira amakosa umukunzi wawe agukoreye ni byiza, ariko iyo bibaye ngombwa usa n’umwima imbabazi, ukabikora nkana kugira ngo abone agaciro kawe kuri we. Binamufasha gusubira ku murongo akongera agakora ibintu neza

5. Kumenya akamaro kawe

Iteka bihora ari ingenzi ku muntu uri mu rukundo gusobanukirwa akamaro ke. Kumenya icyo umariye umukunzi wawe bituma utekereza ku cyo akugomba ukagiharanira.

Ibi bintu uko ari bitanu (5), abari mu rukundo by’umwihariko abagore bakwiye gukora kugira ngo bongere bitabweho n’abakunzi babo nka mbere ntabwo ari ihame ushobora no gutekereza ikindi wakora, gusa icyo ukora cyose ukwiye gucunganwa no kudasubiza ibintu irudubi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND