RFL
Kigali

Ntabyo guhoberana-Cyusa Ibrahim yasubukuye ibitaramo kuri Hotel n’ingamba zikarishye zo kwirinda Covid-19

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:11/11/2020 11:27
0


Umuhanzi Cyusa Ibrahim ukora umuziki gakondo, yatangaje ko yongeye gusubukura ibitaramo akorera kuri Hotel, ni nyuma y’uko bihagaritswe kubera ingamba z’inzego z’ubuzima zigamije kwirinda icyorezo cya Covid-19 kibasiye Isi muri iki gihe.



Kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Ugushyingo 2020, ni bwo Cyusa Ibrahim yatangaje ko yasubukuye ibitaramo by’inkera yakoraga buri Gatanu kuri Grand Legacy Hotel iherereye i Remera mu Mujyi wa Kigali.

Ni ibitaramo avuga ko yiteguye gutangamo umunezero ndetse asaba abazajya babyitabira gutangira gusaba indirimbo, ariko bibuka kubahiriza ingamba zashyizweho zo kwirinda icyorezo cya Covid-19, gikomeje kwica ibihumbi by’abantu ku Isi.

Cyusa Ibrahim yabwiye INYARWANDA ko yiyemeje gusubukura ibi bitaramo nyuma yo kubona ko Hotel zemerewe kwakira 50% by’abo zakiraga, no kuba zemerewe gukoresha abaririmbyi bari hagati ya batanu na bane.

Avuga ko mu kubahiriza ingamba zo kwirinda Covid-19 batazajya barenza abantu 100 bitabiriye igitaramo. Ndetse ko umwe azajya yishyura 10,000 Frw harimo 5,000 Frw azajya ahabwamo icyo ashaka.

Cyusa akomeza avuga ko “Ubwo ni bumwe mu buryo bwo kugira ngo tugabanye umubare w’abantu”. Yavuze ko ibitaramo bya mbere yakoraga, umuntu yishyuraga 5,000 Frw akayafatamo icyo kurya cyangwa icyo kunywa ashaka.

Uyu muhanzi avuga ko abazajya bitabira igitaramo cye, bazajya biyandikisha mbere yo kwinjira muri hotel. Ndetse ngo kwicara ni metero ebyiri hagati y’umuntu umwe n’undi kugira ngo birinde Covid-19.

Ibrahim avuga ko ‘Nta muntu wemerewe kwaka inzoga adafite icyo kurya’- Ashimangira ko kuri iyi nshuro nta kwishima ngo abantu bahoraberane, kandi ko bose bagomba kuba bambaye udupfukamunwa.

Ati “Ni ukubataramira nk’uko bisanzwe. Urabizi ko mbere twarataramaga abantu bagahoberana, ubu ngubu noneho ni ukwishimira aho umuntu ari. Niba wishimye uhaguruke ubyine ariko guhoberana na mugenzi wawe ntibyemewe.”

Uyu muhanzi avuga ko amezi hafi icyenda ashize nta bitaramo akora, byamugizeho ingaruka birimo kutabona amafaranga yabonaga no kudasabana n’abafana be n’abakunzi b’umuziki nk’uko byahoze.

Ati “Urabizi Hotel ubu yemerewe kwakira 50% y’abo yakiraga. Ikindi amahoteli yemerewe

Cyusa Ibrahim asubukuye ibitaramo bye akorera kuri Grand Legacy Hotel mu gihe Leta iri kugenda ikomorera bimwe mu bikorwa bitewe n’uko icyorezo cya Covid-19 gihagaze mu kibuga.

Muri muzika, Cyusa Ibrahim aherutse gusohora amashusho y’indirimbo ‘Uri mwiza’ yakoranye na Riderman, ‘Umubabaro’, ‘Imparamba’, ‘Muhoza wanjye’ n’izindi.

Umuhanzi Cyusa Ibrahim yasubukuye ibitaramo nyuma y'amezi hafi umunani bihagaritswe kubera kwirinda Covid-19

Ibrahim yavuze ko azajya ataramira kuri Grand Legacy Hotel, hubarizwa ingamba zo kwirinda Covid-19

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'URI MWIZA' YA CYUSA IBRAHIM NA RIDERMAN

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND