RFL
Kigali

Nta cyizere cyo gusubirana nawe: Zari avuga kumubano we Diamond

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:11/11/2020 10:40
1


Hari hashize iminsi amafoto ya Zari Hassan na Diamond Platnumz aca ibintu ku mbuga nkoranyambaga ndetse hacyekwa ko basubiranye gusa Zari yamaze kubihakana yivuye inyuma.



Mu kiganiro cyirambuye uyu mugore Zari Hassan yagiranye n’ikinyamakuru cyo muri Kenya cyitwa Gistsnews yagarutse ku mubono we nuwo bahoze bakundana ndetse banabyaranye abana babiri ariwe Diamond Platnumz.

Yatangiye asubiza abantu bari bafite amatsiko niba yaba yarasubiranye na Diamond bitewe n’amafoto yabo barikumwe n’abana babo amaze iminsi ashyirwa ku mbuga nkoranyambaga. Zari yavuze ko nta wundi mubano wihariye bafitanye.

Mu magambo ye yakoresheje yagize ati “Hari ibintu byinshi ndikubona biri kutuvugwaho nanjye bikantangaza, kuri njye nazanye abana kureba Se kuko bari bamaze imyaka ibiri batabonana. Diamond yari amaze igihe abinsaba ko yabonana nabo niko kubazana, n'ubwo twatandukanye abana bacu ntibakwiye kugerwaho n’ingaruka zabyo, bafite uburenganzira bwo kubonana na papa wabo.”

Zari yakomeje agaruka ku kibazo amaze iminsi abazwa kwisubirana rye na Diamond, akaba yasubije ko nta cyizere cy'uko basubirana kuko ahamya ko Diamond atahindutse, kuri we ngo ntiyasubiramo ikosa ryo kumwizera kuko ubwo yamwizeraga yaramuhemukiye.

Yarengejeho avuga ko batajyaga bavugana cyangwa ngo bahamagarane kuri telefone nk'uko bari babyumvikanye, ahanini ari nayo mpamvu Diamond yari amaze igihe kinini atabona abana yabyaranye na Zari kuko nta buryo yari kubona bwo kubavugisha.

Zari yasoje avugako abafana ba Diamond bifuza ko basubirana amerwe bayasubiza mu isaho kuko amazi yarenze inkombe, yanasabye abantu kutazajya bizera ibyo babona ku mbuga nkoranyambaga kuko atari ko biba bimeze mu buzima busanzwe.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • artoncraftscn2 years ago
    Hello. And Bye.





Inyarwanda BACKGROUND