RFL
Kigali

Umuraperi Stivo ukunda bikomeye Wema Sepetu avuga ko abakobwa bamurembeje bamusaba kuryamana nawe

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:10/11/2020 19:34
0


Umuhanzi mu njyana ya Hip Hop wo mu gihugu cya Kenya, Stivo Simple Boy yatangaje ko abakobwa benshi bamwinginga ngo bashyingiranwe ndetse hari n'abamusaba ko bakorana imibonano mpuzabitsina.



Stizo ukunze kwibasirwa n'abavuga ko asa n'inguge, kuri ubu ntiyorohewe n’abagore n'abakobwa bamusaba kubambika impeta. Stivo yagize ati: "Abagore baravuga bati 'Simple Boy mfite ibyiyumvo kuri wowe kandi ndashaka kukurongorana nawe'. Benshi muri bo, ariko ugomba kubabwira ngo bategereze kugeza igihe Imana ifatiye icyemezo noneho nzahitemo uwo tuzashyingiranwa."

Stivo Simple Boy: Women are begging me to marry them

Simple Boy Stivo, yavuze kandi ko azategereza ko Imana izatanga umugore umukwiriye atari uwamwingize kuko gushaka umugore ntibyoroshye nk'uko abantu babitekereza. Ku buryo bwo kuzashaka uwo bazabana, avuga ko azitonda agashaka umugore mwiza ugomba kubahwa, ati: "Ndebye imyitwarire, agomba kuba indahemuka, hanyuma akubaha kandi agakizwa."


Uyu muraperi yavuze kandi ko yifuza gukorana indirimbo n’abahanzi bakomeye muri Kenya barimo Khaligraph Jones, Nyashinski na Sauti Sol. Yavuze ko abahanzi benshi bo muri Kenya batamwubaha kuko batekereza ko adakomeye.

Steven Otieno, AKA Stivo Simple Boy yavuze imihangayiko y’abantu bagereranya isura ye n'iy'inguge. Aherutse kwamamara nyuma yo kongera kumenyesha Abanyakenya indirimbo ye yise Vijana Tuache Mihadarati, mu mwaka ushize.


Stivo kandi avuga uburyo abantu bamwita inguge, mu magambo ye “Abantu bakundaga kuvuga ko meze nk'Inguge. Urabizi, birababaza ariko nta kindi nashoboraga gukora uretse kwihangana. Ndiyizera ubwanjye ". Mu minsi yashize Stivo yumvikanye avuga ko nta wundi mukobwa yakunda usibye Wema Sepetu nk'umwe mu bo yihebeye mu mutima we.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND