RFL
Kigali

Impamvu abakobwa bakunda abahungu barebare

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:10/11/2020 13:48
2


Abakobwa n’abagore benshi usanga bakunda abahungu/abagabo barebare, usanga ndetse n'iyo bagiye mu rukundo babanza kureba ko uwo barujyanyemo ari muremure.



Hibazwa impamvu umubare mwinshi w’abakobwa uhitamo abasore barebare kurusha uko bakunda abahungu bagufi. Abashakashatsi mu bijyanye n’imibanire y’abantu barimo Abraham Buunk afatanije na Thomas Pollet bagaragaje impamvu 5 abakobwa bakunda abasore barebare:

1)      Abasore barebare bigirira icyizere: Abasore barebare usanga bazi kwihagararaho kandi bigirira icyizere ku rwego rwo hejuru. Ibi bikaba bikurura igitsinagore kuko gikunda umuntu wihagararaho. Bitandukanye n’abasore bagufi kuko bo batigirira icyizere.

2)      Nibo batanga abana barebare: Buri mukobwa wese aho ava akagera yifuza gushakana n’umuhungu muremure kugira ngo nibajya kubyara bazabyare abana barebare, niyo mpamvu abakobwa batinya abasore bagufi kuko baba baz iko bazabyara abana bagufi.

3)      Bagaragara neza: Abakobwa bishimira umuhungu muremure kuko ni we ugaragara neza iyo bagendanye mu nzira cyangwa bajyanye mu birori ndetse birabashimisha iyo bagiye kwerekana umusore bakundana mu muryango bagasanga ni muremure.

4)      Bagira imbaraga: Ubusanzwe abakobwa bikundira abahungu bafite imbaraga kandi barebare. Iyo bari kumwe n’umusore muremure bumva barinzwe ntacyabakoraho kuko abasore barebare bakomera.

5)      Bagira umutima mwiza: Biragoye kubona umuntu muremure ugira umutima mubi. Abakobwa nabo bakunda abasore barebare kuko aribo bagira umutima mwiza kandi bagwa neza, kuko abakobwa bifuza kubana n’umuntu utagira umunabi.

Kuba abakobwa bakunda abasore barebare akenshi usanga baba babakurikiyeho ibyo bintu 5 twavuze hejuru. Aba bashakashatsi kandi bavuze ko n’abasore bagufi babifite, gusa atari benshi kuko umubare mwinshi w'abagufi ntabwo ubigira.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mwesigye geoffrey3 years ago
    oya murabeshya
  • Elisha desmon 3 years ago
    Nibyo kabisa abasore bare bare tugira impuhwe.





Inyarwanda BACKGROUND