RFL
Kigali

Shampiyona y'u Rwanda ishobora gutangirana imikino y'ibirarane

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:10/11/2020 8:49
0

Shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda ishobora gutangira amakipe nka APR FC na As Kigali zidakina imikino yazo ifungura.Tariki 4 Ukuboza biteganyijwe ko ari bwo shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda izatangira gusa kuri iyo tariki kugeza tariki 6 Ukuboza ni bwo hazaba hari imikino yo kwishyura mu mikino nyafurika y'amakipe yitwaye neza iwayo. Icyo gihe APR FC izaba yasuye ikipe ya Gormahia FC mu mukino wo kwishyura mu gihe ikipe ya As Kigali izaba yakiriye ikipe ya Orapa United yo muri Botswana.

Dukurikije intera y'amasaha ibaho ngo hakinwe umukino n'undi, biragoye ko Ikipe ya As Kigali na APR FC zazakina imikino ifungura ya shampiyona ku matariki ateganyijwe.

Imikino ibanza izaba hagati ya tariki 27 na 29 Ugushyingo 2020 ubwo ikipe ya APR FC izaba yakiriye ikipe ya Gormahia FC ndetse ikipe ya As Kigali ikazaba yasuye ikipe y'Orapa United muri Botswana.


TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND