RFL
Kigali

Babiri basezeye mu irushanwa The Next Pop Star, mu gihe ibya Marina bitarasobanuka

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:10/11/2020 8:33
1


Abahanzi babiri bamaze gutangaza ko basezeye mu irushanwa ry’umuziki rya The Next Pop Star riri kuba ku nshuro ya mbere, ku mpamvu bavuga ko hari izabo ‘bwite’, ni mu gihe hakiri urujijo ku muhanzikazi Marina nawe uri mu bahatanye muri iri rushanwa.



Umuhanzi Elisha the Gift Kwitonda wahatanye mu irushanwa ry’umuziki rya East Africa's Got Talent, ni we wabanje kumenyesha abategura iri rushanwa, ko atakitabiriye "bitewe n’impamvu zitandukanye zanjye bwite ntabashije gutangaza."

Uyu muhanzi wari ufite nimero 26 mu iri rushanwa, yakomeje avuga ati “Mbashimiye icyizere mwari mwatugiriye nubwo tutabashije gukomezanya ariko turabashimira ku gikorwa cyiza mwateguye cyo guteza imbere muzika nyarwanda.”

Elisha the Gift yabwiye INYARWANDA, ko yasezeye muri iri rushanwa bitewe n’uko ‘bihabanye n’ibyo natekerezaga’. Yavuze ko kenshi umuntu yitabira irushanwa agira ngo azamure izina rye ariko ‘nasanze nta kintu byamfasha muri iri rushanwa’.

Uyu muhanzi avuga ko muri we yatekerezaga ko abahatana bazarushanwa mu buryo bw’imbonankubone, hakibatazwa amatora yo kuri Sms no kuri internet, nibura abafana barabashije kubona abahatanye.

Ati “Niba gutora kuri SMS bifite 60%, gutora kuri internet bikaba bifite 40%, ubwo se urambwira ngo abagize akanama nkemurampaka bazakora iki? Ni ukuvuga ngo inshuti zawe nibo baguhesha gutsinda.”

Umuhanzi Byiringiro Enock [Mr Hu] ukora injyana ya Country, yashyize kuri konti ye ya instagram, ubutumwa buvuga ko yamaze gusezera muri iri rushanwa, ku mpamvu avuga ko zikomeye ‘zitabashije kunyemerera kuba nakomeza mu irushanwa ‘The Next Pop Star’.

Uyu muhanzi yashimye icyizere yari yagiriwe cyo gutoranywa muri 60 bazavamo uwegukana irushanwa. Ati “Imana ibamere umugisha.”

Aba bahanzi basezeye mu gihe hakiri urujijo ku kuba Marina ari umwe mu bahatanye muri iri rushanwa. Uyu mukobwa ntarifashisha imbuga nkoranyambaga ze ngo akangurira abantu kumutora yo kuri internet ari kuba.

INYARWANDA ifite amakuru yizewe avuga ko hari umwe mu bantu bategura iri rushanwa waganiriye na Marina amwizeza ko azamufasha muri iri rushanwa.

Uyu mukobwa yabikoze mu buryo bw’ibanga Label ya The Mane abarizwamo itabizi. Ndetse yifashe amashusho ayohereza abategura iri rushanwa, asaba abafana be kumutora, agaragara kuri konti yabo ya instagram.

Mupende Ramadhan [Bad Rama] Umuyobozi wa Label ya The Mane, yabwiye INYARWANDA, ko umuhanzikazi we atazigera yitabira iri rushanwa, ndetse ko agiye guhagurukira iki kibazo.

Uyu muyobozi avuga ko hari abagereye Marina bagira ibyo bamwizeza, Label abarizwamo itabizi. Ati “‘Ntabwo arimo. Nta nubwo azabikora. Uwumva afite ukundi ukuri yaba ahabwa na Marina, amenye ko ari kubeshye.”

Akomeza ati “Icyo kibazo ndaza kukikemurira. Amakosa yabayemo, kuko hari umuntu wavuganye na Marina agira ibyo amwizeza, ariko sibyo ndaza kubyikemurira.”

Irushanwa The Next Pop Star rigamije kuzamura abahanzi nyarwanda bakagera ku rwego mpuzamahanga. Ryateguwe na sositeye mpuzamahanga, zinyuranye zihagarariwe mu Rwanda na kompanyi itegura ibitaramo yitwa More Events.

Ni ku nshuro ya mbere iri rushanwa riri kuba, ndetse uzaryegukana azahabwa miliyoni 50 Frw. Rihatanye abahanzi barimo Kivumbi, B Threy, Gisa Cy’Inganzo, Ish Kevin n’abandi bagera kuri 58.

Umuhanzi Mr Hu yatangaje ko yasezeye mu irushanwa The Next Pop Star riri kuba ku nshuro ya mbere


Elisha The Gift yasezeye mu irushanwa ku mpamvu avuga ko abatora kuri internet no kuri SMS bashobora ku guhesha irushanwa, kurusha uko umuhanzi yigaragaje

Bad Rama yatangaje ko Marina atari muri iri rushanwa, kandi ko agiye gushaka uko iki kibazo cyakemuka








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • HIT.JAMUS3 years ago
    MUKOMPEREZE.AHONGAHO,TWUBAKE,UMUZIKI.WACU.IMBERE.PAKA.KURWEGO,RWOHEJURU..Imana.ikompeze,ibaha.integokwizo





Inyarwanda BACKGROUND