RFL
Kigali

Bamucanira mu mavuta yabize ariko ntashye! Dore bimwe mu bintu bitangaje bikorwa n’aba Shoalin Monks

Yanditswe na: Soter Dusabimana
Taliki:10/11/2020 8:14
1


Niba ukunda gukurikira imico yo mu bihugu bimwe na bimwe byo muri Aziya ntabwo bwaba ari ubwa mbere wumvise Aba-monk cyangwa Aba-Shoalin. Menya bimwe mu bintu bitangaje bikorwa n’aba bantu



Mu bihugu byinshi by’Aziya idini rya Buddhism niryo rifite abayoboke benshi cyane. Nk’uko mu madini ya Gikirisitu haba abihaye Imana, no mu idini rya Buddism haba abantu bameze batyo.

Bene abo bantu ntibashaka abagore, ahubwo bahora mu mazu yabugenewe yitwa Monasteries basenga, bakiga inyigisho za Buddha bakanakora indi mirimo y’idini ryabo nko gusukura insengero(temples) n’ibindi. Abo bantu bitwa Abamonk (Monks).

Kuva mu kinyejana cya 5 n’icya 6 nyuma ya Yezu/Yesu Abamonk bize uburyo bwo kujya bidagadura aho baba batuye, bakabikora mu buryo bw’imyitozo njya rugamba igiye inuyuranye harimo na Kung-fu.

Abiyemezaga kujya bakora iyo myitozo mu buryo buhoraho bahawe izina ry’abashaolin(shaolin). Aba babanzaga kwiyegurira ubuzima bwo kuba Abamonk ubundi bakajya bahora bitoza ijoro n’amanjywa bityo bakitwa Shaolin Monks, aribyo kuvuga Abamonk b’abarwanyi. Kubera gukora imyitozo ikomeye kandi buri munsi Abamonk babaye ibirangirire mu isi kugeza na n’ubu kubera ibintu bidasanzwe bazwiho bakora.

Ubuhanga bukomeye cyane mu bijyanye n’imyitozo njyarugamba kandi irimo ingufu nyinshi z’umubiri, ni ibisanzwe cyane ku witwa umushaolin w’Umumonk wese. Abamonk batozwa gukora ibintu bigera kuri 72 abandi bantu basanzwe batashobora.

Mubyo biga harimo gukoresha intwaro zo mu bwoko burenga 36 kandi za gakondo gusa, kwigana imigendere n’imikorere y’inyamaswa n’ibindi. Igitangaza abantu rero, ni uburyo Abamonk bakora ibyo bikorwa byabo mu buryo busa nk’ubudashoboka hagendewe ku buryo umuntu ateye cyangwa se aremwe.

Dore bimwe mu bikorwa abashaolin b’Abamonk bakora bigatera benshi kumirwa

1.Umushaolin ashobora gushinga urutoki rumwe hasi amaguru akayashyira mu kirere

Mu mukino njyarugamba wa Kung-fu y’abashaolin biramenyerewe gushinga hasi urutoki rukurikira igikumwe kuri buri kaboko ubundi umuntu akamanika amaguru mu kirere. Gusa hari ubundi buryo budasanzwe kandi butangaje cyane bwo gushinga noneho urutoki rukurikira igikumwe rw’akaboko kamwe gusa ubundi umuntu agacurama ntakoze ikindi gice cy’umubiri icyo aricyo cyose hasi.

Kugira ngo umushaolin ibi abikore, abanza gushinga amaboko yombi hasi, kumwe gufite intoki zose zirambuye, naho ukundi gufite urutoki rumwe gusa rurambuye izindi zihinnye. Igikurikiraho ni ukuzamura vuba na bwangu ka kaboko gafite intoki zose zirambuye, ubundi agasigara ashinze hasi urutoki rumwe gusa.

Kugira ngo intoki z’aba bantu zikomere kuri bene urwo rwego bibasaba imyitozo ihambaye bakorera ahantu hanyuranye. Imyitozo y’abashaolin mu bijyanye no gukomeza intoki zabo yitwa finger-punching yatumye ibiti byegereye amazu babamo azwi nka Shaolin temples, usanga biba byarazanye imyobo kubera guhora babijombamo intoki mu gihe cy’imyaka myinshi.



Umu-Shoalin ashinze urutoki rumwe hasi amaguru ari mu kirere



Ibiti abashaolin batorezaho intoki zabo biba byaracukutse

2.Imashini itobora (drilling machine) ntishobora kwinjira mu mutwe w’umushaolin watojwe neza

Nyuma y’imyaka myinshi cyane y’imyitozo ikakaye irimo guhonda umutwe ku bintu bikomeye cyane, umutwe w’umushaolin ugera aho ugakomera kuburyo imashini yifashishwa mu gutobora imbaho bayimushyiraho icometse ku mashanyarazi.

Kuva bakiri bato abashaolin batangira gutozwa uburyo bwo gukomeza umutwe wabo. Babanza kwiga guhonda umutwe wabo ku mifuka y’umucanga mu gihe cy’imyaka runaka, bagakurikizaho kuyihonda ku bintu byabugenewe biba bikoze mu biti, nyuma hagakurikiraho ibyuma gutyo gutyo.

Ikintu gitangaje muri iki gikorwa ni uko iriya mashini itobora itanamukomeretsa namba mu gihe cy’amasegonda 10 bayimushyiraho. Nta maraso na makeya ava, uretse agasa n’akobo gatukura kagaraga aho imashini iba yahoze.



Umushaolin akoresha imashini itobora ku mutwe

3.Bashobora kuganza rukuruzi y’isi

Iyo uteye ikintu hejuru, kirakugarukira cyangwa kikagwa hasi kubera ko isi ifite rukuruzi ituma ikintu cyose gihama aho kiri, kugira ngo hatagira ibiva ku isi bikagurukira mu isanzure.

Iyi rukuruzi y’isi mu busanzwe ntiyemerera umuntu kuba yakwikorera ibyo ashatse byose igihe adakandagije ibirenge bye byombi ku butaka, keretse iyo akoresheje ikindi gikoresho, kuko ubundi rukuruzi y’isi iba ishobora kumukurura agahanuka.

Abashaolin bo rero bajya bakora ibintu bidasanzwe birimo no kunesha rukuruzi y’isi. Aha twavuga nko kugendera ku mugozi muto cyane, gusimbuka mu ntera ndende ugana hejuru ndetse no kwirukanka ku bikuta by’amazu.

Ibi babigera ho nyuma y’imyitozo idasanzwe bakora yo gukoresha ubwonko mu kuyobora umubiri wabo.


Umushaolin yirukanka ku rukuta kandi ntagwe

4.Babasha kuyobora amarangamutima nk’ubwoba

Ubwoba ni ikintu cy’ingenzi gituma dukomeza kubaho, kuko butubuza kuba twakora ibintu byinshi bishobora kudutwara ubuzima.

Nubwo bimeze bitya ariko umuntu aba akeneye kugerageza kunesha ubwoba kugira ngo butamuyobora hakaba hari n’ibindi bintu yatinya gukora kandi bimufitiye akamaro. Abashaolin nabo bagira ubwoba, ariko bazi uburyo bwo kubuyobora bakaba bakora ibintu bidashobora kwihanganirwa na buri muntu ubonetse wese.

Hari abashaolin bajya bagaragara bakora ibikorwa biteye ubwoba nko kumara mu muriro waka umwanya munini cyane ndetse no kwicara mu mavuta ari kubira, n’ibindi byinshi cyane abantu bareba bakipfuka mu maso kubera ubwoba.



Umushaolin yicaye mu mavuta yatuye ari kubirira ku ziko

5.Bafite ubushobozi bwo kwihanganira ububabare bukabije

Binyuze mu gutekereza cyane kandi bacecetse (meditation) abashaolin bigishwa kuyobora udutsi tujyana amakuru y’ububabare ku bwonko (pain receptors), ku buryo ububabare bagize ku mubiri bugera ku bwonko butinze cyangwa ntibugere yo bigatuma babasha gukora ibikorwa bibabaza umubiri cyane bitakwihanganirwa na buri wese.



Abashaolin babasha kwihanganira ububabare bw’umubiri n’iyo bakubitwa ahantu hababaza cyane


Umushaolin ateruwe na bagenzi be bakoresheje amacumu asongoye kandi atyaye cyane

6.Bagira imbaraga nyinshi cyane z’umubiri

Ikindi kintu abashaolin bazwi ho ni ugukora ibikorwa bisaba imbaraga nyinshi, bakabikora mu gihe gito gishoboka kandi neza.

N’ubwo rimwe na rimwe bigaragara nk’ibidashoboka, hari amashusho menshi y’abashaolin yerekana uburyo umuntu umwe muri bo ashobora kwizirika umugozi mu ijosi ubundi agakurura imodoka nini inahetse ibintu byinshi, kandi agakora urugendo rurerure.

Usibye ibi, abashaolin babasha kugonda ibyuma bikomeye bakoresheje amaboko, bakamena amatafari n’amabuye bakoresheje ibiganza byabo, cyangwa se bakaba banaterura ibintu biremereye bakoresheje amenyo.


Umushaolin w'umumonk ashobora kumena amatafari menshi agerekeranye akoresheje ikiganza

Src: Unbelievable-facts & Wingchumnews.ca









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ahishakiye theogene3 years ago
    jewe nibaza ko bitashoboka ivyabamonko





Inyarwanda BACKGROUND