RFL
Kigali

Nigeria: Umwana w’imyaka 16 yakubiswe arapfa azira kwiba se

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:9/11/2020 16:31
1


Umwana w’umuhungu ukomoka mu gihugu cya Nigeria yakubiswe bikomeye cyane agera n'aho ahasiga ubuzima azira kwiba se amafaranga angana n’ibihumbi 15 by'amafaranga akoreshwa muri icyo gihugu.



Uyu mwana witwa James Undie w’imyaka 16 ukomoka mu gihugu cya Nigeria mu gace ka Cross River nkuko ikinyamakuru cyitwa Gist cyabitangaje, cyavuze ko se w'uyu mwana yavuze ko yibwe amafaranga ibihumbi 15 by'ama nayira.

Se w'uyu mwana yahamije ko amafaranga ye yabuze ari umwana we wayamwibye akayashyira bagenzi be maze bakayasangira. Nyuma y'uko uyu musaza ayabuze akaba yaritabaje abantu ngo bamufashe guhana umwana we.

Ubwo aba bantu bafataga uyu mwana witwa James Undie bamubajije niba koko yibye amafaranga ya se maze arabihakana, se niko guhita abwira abo bantu kumukubita kugeza yemeye icyaha.

Umuyobozi w'ako gace witwa Maxwell Obo, yatangaje ko uyu mwana abo bantu Se yamuterereje ari bo bamukubise kugeza ubwo ashiramo umwuka. Abaturanyi be bakaba bagerageje gutabaza polisi ariko ikahagera umwana amaze gupfa.

Umukuru wa polisi muri ako gace witwa DSP Irene Ugbo yavuze ko se w'uyu mwana yatawe muri yombi ndetse n'abo bafatanije kwica James Undie.

Ntibwari ubwa mbere uyu musaza afungwa kuko yari amaze amezi 6 avuye muri gereza aho yaziraga kuba yarakubise umuntu mu kabari akamukomeretsa nk'uko ikinyamakuru Gist cyabitangaje.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nshimiyimana joseph3 years ago
    Uyumugabo akanirwe urumukwiriye kuko yabigize umushinga bamuhane n abandi barebereho kuko uwosi umuntu n inyamanswape uyumwana n iyobatamwica ntbwo yarikuzagaruka murugo kuko nibutseneza nange byambayeho muwi 1999 ubwo nibagamama amafaranga maganabili 200frw narakubiswe bihagije barangije kunkubita nahise ntorongera ndagenda niyisaha sindagira igitecyerezo cyo kugaruka murugo urumvakorero bitoroshye gukubita umwana siko kumuhana nasanze umwana bamwigisha step by step murakoze ibiganiro nibitekerezo byanyu bamwe zajya babikuramo amasomo IMANA ibampere umugisha





Inyarwanda BACKGROUND