RFL
Kigali

Ndacyambaye impeta-Judithe yagowe no gusobanura iby’itandukana rye na Safi Madiba

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:9/11/2020 13:06
1


Umukinnyi wa filime uvuga ko abimazemo igihe kinini, Judithe Niyonizera ntiyorohewe no gusobanura niba yaratandukanye n’umuhanzi Safi Madiba, avuga ko icyambaye impeta y’urukundo yambitswe n’uyu muhanzi uherutse gutangaza ko yanduye Covid-19.



Yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki 09 Ugushyingo 2020, ubwo hamurikwaga filime ‘Za Nduru’ yashoyemo imari, ku gitekerezo cya Alex Muyoboke na Roger wayanditse, iri kuri paji zirenga 200.

Judithe yavuze ko yari amaze igihe ashaka gukora filime ye yihariye, by’amahire ahuza imbaraga na Muyoboke na Roger. Ni filime avuga ko idashingiye ku nduru zavuzwe mu rushako rwe na Safi, ahubwo ko ivuga ku buzima bwihishe abahanzi banyuramo.

Judithe Niyonizera yavuze ko ubuzima bwe na Safi Madiba atifuza kubugarukaho mu kiganiro n'itangazamakuru, kuko azagira igihe cyo kubisobanura birambuye. Hejuru y'ibi, ariko avuga ko acyambaye impeta ya Safi n'ubwo adatangaza ko yamaze gutandukana.

Ati “Muri aka kanya njye numva icyo kibazo kidakwiye gusubizwa, byasaba ko nsubira inyuma nkavuga urugendo rwose. Rero ni inkuru ndende. Ndacyari hano, icyo kibazo mwaza kukizambaza nyuma.”

Akomeza ati “Twazanywe no kuvuga kuri filime. Ntabwo turi kuvuga ku kibazo cy’umuryango wanjye. Ndacyambaye impeta urabibona."

Yavuze ko gutandukana kwe na Safi nawe yagiye abyumva bivugwa. Ngo mu minsi ishize nawe yakiriye inkuru ivuga ko Safi Madiba yanduye Covid-19, ariko ‘nizera ko abaganga bazamwitaho akamera neza’.

Ni mu kiganiro kihariye yahaye INYARWANDA mu gitondo cy’uyu wa Kane tariki 20 Kanama 2020, Safi Madiba yatangaje ko yatandukanye na Judithe Niyonizera bitewe n’uko hari ibyo batumvikanyeho.

Yagize ati “Ntabwo twumvikanye. Abantu babiri bashobora kutumvikana bitewe n’imico n’ibindi. Natandukanye n’umugore nta kindi. Hari abashidikanya ariko ni byo.”

Safi Madiba yavuze ko asigaye yibana mu nzu kandi ko ari no kwitegura gusohora indirimbo nshya mu minsi iri imbere. 

Yatangaje ibi kandi mu gihe indirimbo ye ‘I Love you’ yari yujuje miliyoni 1 y’abayirebye ku rubuga rwa Youtube.

Yavuze ko afite ishimwe ku mutima ku bw’urukundo abafana n’abakunzi b’umuziki bakomeje kumwereka.

Bombori bombori mu rukundo rwa Safi Madiba na Judithe Niyonizera yatangiye kuvugwa mu gihe cya Guma.

Tariki 01 Ukwakira 2017, ni bwo Safi Madiba na Niyonizera Judithe bashyingiranywe imbere y’amatekego ndetse banasezerana mu rusengero babyereka inshuti n’abavandimwe ko bagiye kubana akaramata.

Niyonizera Judithe yirinze gutangaza ko yatandukanye Safi Madiba, avuga ko icyambaye impeta y'urukundo yamwambitse

REBA HANO TRAILER YA FILIME 'ZA NDURU' YA JUDITHE

JUDITHE YAHAKANYE IBYO GUTANDUKANA NA SAFI









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Justine3 years ago
    Nihatari kweri none x ubwo tuzamenya ukuri arukuhe ra ko banyirako badashaka kukuvuga





Inyarwanda BACKGROUND