RFL
Kigali

Ki’ilani Arruda yambitswe ikamba rya Miss Teen 2020, aba umukobwa wa kabiri wo muri Hawaii uryegukanye

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:9/11/2020 11:24
0


Ki’ilani Arruda wo mu gace ka Kauai mu Mujyi wa Hawaii yambitswe ikamba rya Miss Teen USA 2020, mu birori byabaye ku wa Gatandatu, bituma aba umukobwa wa kabiri wo muri uyu Mujyi wegukanye iri rushanwa ngaruka mwaka ryabaga ku nshuro ya 38.



Iri rushanwa ryagombaga kuba mu mpeshyi risubikwa kubera icyorezo cya Covid-19 kibasiye Isi muri iki gihe. Ryabaye ku wa Gatandatu tariki 07 Ugushyingo 2020, mu birori byabereye mu nyubako ya Elvis Presley’s Graceland mu gace ka Memphis mu Mujyi wa Tennessee.

Miss Teen USA 2020 yatambukaga imbona nkubone kuri facebook ya Miss USA. Ibirori Ki’ilani Arruda yambikiwemo ikamba, byayobowe na Allie LaForce wambitswe ikamba rya Miss Teen USA 2005 ndetse na Cheslie Kryst ufite ikamba rya Miss USA 2019.

Ki’ilani Arruda yambitswe ikamba rya Miss Teen USA 2020 ahigitse abakobwa 50 bari barihataniye barimo n’abo mu Ntara ya Columbia. Aruda yagaragiwe na Shayla Montgomery wabaye igisonga cya mbere; Shayla Jackson igisonga cya kabiri, Audrey Eckert wambitswe ikamba ry’igisonga cya Gatatu na Sydney Taylor wabaye igisonga cya Kane.

Yavuze ko ari ibyishimo bikomeye kuri we, kuba yabashije kwegukana iri kamba ry’agaciro kanini. Avuga ko “Buri mukobwa wese twari duhatanye yari afite amahirwe yo kuryegukana, ndishimwe ko ari njye uryambitswe’.

Uyu mukobwa yavuze ko ahesheje ishema igihugu cye cya Hawaii. Kandi ko agiye gukoresha ikamba yegukanye, mu bukangurambaga ku bana bavukanye indwara ya autism barimo n'umuvandimwe, wanamushishikarije kwitabira iri rushanwa.

Ati “Niteguye gukoresha iri kamba mu gukorera ubuvugizi abana bavukanye indwara ya autism nk’umuvandimwe wanjye. Ni inzozi zibaye impamo kuri njye. Kandi ndatekereza namwe murabibona mu maso yanjye, ko bikingoye kwemera ko ari njye utwaye iri kamba.”

Indwara ya autism iri mu bumuga bwo mu mutwe. Ituma umwana akora ibinyuranye n’iby’abandi batayifite. Ndetse inzego z’ubuzima zisaba abafite abana nk’aba kubitaho no kubavuza, kuko ari abana nk’abandi.

Paula M. Shugart Umuyobozi wa Miss Universe Organization, yavuze ko atewe ishema no kuba Arruda wegukanye ikamba rya Miss Teen USA 2020, ashyize imbere kwita ku bana bafite uburwayi bwa autism. Avuga ko ibiganiro bagiranye, byameretse ko mu gihe cy’umwaka umwe, uyu mukobwa azamarana ikamba azarikoresha neza.

Arruda w’imyaka 18 y’amavuko ni umunyeshuri muri Kaminuza ya Puget Sound, aho yiga ibijyanye n’ibinyabuzima. Ndetse afite intego yo kwiga kuvura indwa z’uruhu ibizwi nka ‘Dermatology’.

Umukobwa wo muri Hawaii waherukaga kwambika ikamba rya Miss Teen USA ni umunyamideli w’umukinnyi wa filime Kelly Hu waryegukanye mu mwaka wa 1985 nk’uko CCN ibitangaza. Mu 2004, uwitwa Kaua’I yegukanye ikamba ry’igisonga cya Mbere cya Miss Teen 2004.


Arruda wo muri Hawaii yambitswe rya Miss Teen USA 2020 mu birori bikomeye byabaye ku wa Gatandatu


Arruda yahize gukorera ubuvugizi abana bavukanye indwara ya autism nk'umuvandimwe we

Miss Arruda yambitswe ikamba na Miss Teen USA 2020, aba umukobwa wa kabiri wo muri Hawaii uryambitswe





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND