RFL
Kigali

“Nyina yakundaga urusimbi kurusha umukobwa we” Iyi nkuru y’urukundo hagati y’umukobwa na se iragusigira isomo rikomeye

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:9/11/2020 9:43
0


"Nabajije Papa ati “Ese Papa nibigera ku byo kuba nanjye nakunda, ni iyihe nama uzampa?”. Yafunze igitabo yari ari gusoma arangije ansoma ku mutwe, aranyorosa arambwira ati” Mwana wanjye nibigera mu gukunda kwawe, nzagusaba kudakunda umuntu kugeza wiyibagiwe, ntuzabikore mwana wanjye. Iri ni isomo rikomeye mu buzima".



Yakomeje ati "Nari mfite imyaka cumi n’umwe (11) gusa y’amavuko. Nta na kimwe nari nzi mu byari binzengurutse. Papa wanjye yarankundaga cyane, kandi agakunda gukora mu isomero aho yakusanyaga ibitabo bitandukanye akabyegeranya. Yambwiye ko mu isomero ariho yahuriye na Mama ambwira ko kuva icyo gihe yahise akunda gusoma yifuza no gukora mu isomero by’iteka kandi yaje kubigeraho.

Twicaranye yarambwiye ati ”Mwana wanjye ngaho noneho wagira icyo umbaza”. Narasetse, mwicara imbere, we yarahuze arimo gusoma igitabo, ndangije ndamubaza nti Ese Papa kuki Mama yadusize?”

Papa yahise ashyira igitabo yasomaga hasi arangije akora mu mufuka akuramo akantu nitegereje nsanga ni agafoto. Agafoto ka Mama nawe bakiri bato, arakitegereza arangije arambwira ati ”Mama wawe ntabwo yadusize mukundwa, icyo gihe wari ufite imyaka itatu gusa ubwo nakuzanaga tukabana”. 

Akimara kuvuga gutyo gufungura umunwa byarananiye mbura icyo mvuga, kuko sinabyumvaga neza nk’umwana w’imyaka 11 y’amavuko, gusa Papa arongera arambwira ati ”Mwana wanjye ntabwo nasize Mama wawe kuko sinkimukunda na gato. Mbere naramukundaga cyane ariko yakundaga gukina urusimbi akarenza.

Yarabikundaga cyane ku buryo yemeraga guhomba buri kimwe atirengagije n’umwana yibyariye ariwe wowe. Ntabwo nashoboye kubyihanganira nahisemo kumusiga mwana wanjye. Nakundaga Mama wawe ariko sinari kumwemerera ku kubabaza kuko yakurutishaga urusimbi ku buyro atari no kubura kugusheta ngo arebe ko yakunguka ibya mirenge. Ntiyavaga ku izima. Ntiyumvaga. Nagombaga kumusiga rero ku bwawe”.

Icyo gihe nk’umwana ntabwo nahise nsobanukirwa icyo ambwiye ariko umutima wanjye wuzuye agahinda, nararize kugeza nta rira na rimwe risigaye mu maso hanjye. Nkimara kugira imyaka 18 y’amavuko, narongeye mbaza Papa impamvu yahisemo gusiga Mama aho kumuhindura, arangije arambwira ati

”Ntabwo wahindura umuntu mwana wa. Nta burenganzira ufite bwo guhindura umuntu uwo ari we wese. Ushobora kumufasha ariko ntiwamuhindura. Ese ubundi niba adashaka kwakira ubufasha bwawe, kuki wakomeza kumuvangira?, niba adashaka kukumva, kuki wakomeza guta igihe cyawe? Niba adashaka gukura mu byiza, none wakora iki mwana wa?

Urabona mwana wa, niba ukunda umuntu, uba ugomba kumukunda ariko ntabwo uba ugomba kumuhindura umwiyerekezaho, abantu ntabwo ari imashini. Icyo nifuzaga na mbere hose, kwari uguhindura Mama wawe akaba mwiza ku bwe, akibera mwiza we ubwe ariko yarabyanze. N'iyo aza kunsaba ubufasha nari kubumuha nishimye ariko igitangaje ntabwo yaje”.

Papa akimara kumbwira ayo magambo yose noneho nahise numva icyo yambwiraga. Namenye ko gukunda bigira inyungu bikagira n’ibihombo byabyo. Kandi namenye ko gukunda byakugira udasanzwe ukumva ufite amahoro ndetse unatuje, kuko iyo ukunda umuntu ntabwo umushyira mu bibazo.

Kuva ako kanya nanjye ntabwo narakariye Mama, nta n'ubwo namwanze, kuko Papa yanyigishije kubabarira aho kwanga cyangwa kwihorera, kandi nabonye ko ari byo bigira urukundo urudasanzwe, bikarugira rwiza, cyane cyane iyo wabasha kubabarira uwakubabaje.

Ese Papa nibigera ku byo kuba nanjye nakunda, ni iyihe nama uzampa?”

Nkimara kubaza Papa iki kibazo yafunze igitabo yasomaga ansoma ku mutwe arangije arambwira ati ”Mwana wanjye, icyo nzakubwira nujya gukunda ni iki  'Ntuzigere wiyibagirwa cyangwa ngo wiyange kubera ko ukunda umuntu cyane. Ntuzigere ubikora'”. Naramwenyuye ndangije ndabimwemerera, ansaba kumusezeranya. Ndamusezeranya mubwira ko nziyitaho nkita no ku mutima wanjye.

Hashize imyaka ibiri tugiranye icyo kiganiro, naragarutse aho yari yicaye, muzaniye indabo n’igitabo yakundaga gusoma cyane, arangije arambaza ngo “Mwana wa uracyibuka isezerano twagiranye mu myaka ibiri?”. 

Amarira yanyuzuye mu maso, ndamwitegereza ubwo nababaraga cyane ndamubwira nti ”Isezerano ryawe ntabwo naririnze, nagusezeranyije kutaziyibagirwa ubwo nzaba ndigukunda undi muntu, ariko umbabarire Papa, umbabarire nishe isezerano”. Nacanye buji iruhande rwe, ndicara ndarira nk’aho yakantonganyije.

Igihe cyarageze Papa arapfa, mwicara iruhande ndavuga nti ”Ntabwo ndi kumwe nawe ubu ariko Papa wakujije umukobwa mwiza kandi wamwigishije kwiyubaka, no kwiyubaha, amaboko yawe ntari bumfate ubu, ariko inama zawe zirabikora. Ntugire ikibazo, wakujije umugore ukomeye, sinzongera gukora amakosa nk’ayo mu rukundo. Sinzongera”.

Iyi nkuru igusigire inama zikomeye by’umwihariko ku magambo umubyeyi yabwiraga umukobwa we. Ntabwo iyi nkuru ishingiye ku bintu mpamo, iyi nkuru igamije gutanga inama kuri buri wese uyisoma. Yanditswe na Cia (There is Sadness in your eyes), ishyirwa mu Kinyarwanda na Kwizera Jean de Dieu Umunyamakuru wa InyaRwanda.com.

Siga inama cyangwa igitekerezo cyawe, uyisangize na mugenzi wawe.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND