RFL
Kigali

Wari uzi ko abarenga ibihumbi 800 buri mwaka bapfa biyahuye? Sobanukirwa byinshi ku ndwara y'agahinda gakabije itera kwiyahura-VIDEO

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:8/11/2020 10:14
0


Agahinda gakabije benshi karabasaga ndetse bikagera n'aho bumva banzse Isi. Gusa igitangaje ni uko benshi batazi ko ari indwara nk’izindi ndetse ntabwo batekereza ko ivurwa igakira! Menya uko wakwirida iyi ndwara ndetse n'icyo wakora mu gihe yakubase.



Agahinda gakabije (depression) ntabwo buri gihe kigaragaza uko ubitekereza, hari abakagira bikabarenga kugera ku kigero cy'uko bakumva mu mubiri, bakitakariza icyizere ndetse bakaba banatekereza kwiyahura.  

Ku rundi ruhande, hari abandi bakomeza imirimo yabo ya buri munsi bakamwenyura, bagaseka yewe ntibihungabanye n’akazi kabo ka buri munsi nyamara hari bamwe bagendana ishavu n’agahinda ku mutima batinya ibihe bizaza.

Bishobora kukubaho ukumva utishimye, utanyunzwe, wigunze mbese uhangayitse ariko bikaba iby'igihe gito bigashira ibyo n’ibisanzwe.

Ese byaba byarigeze bikubaho kuba urikumwe n’inshuti zawe, ukamwenyura yewe ukanaseka kandi mu mutima uri gushengurwa n'intimba n’agahinda, gahoro gahoro mu buryo utazi uyu mubabaro wo mu mutima urangwa no kubura ibyishimo, amahoro, n’umunezero iyo bibaye iby'igihe kirekire, ntibiba bikiri ibisanzwe biba byahindutse uburwayi (indwara y’agahinda gakabije).  

Ubushakashatsi bwatangajwe n’urubuga rwa who.com bwerekanye ko abantu barenga million 300 ku mwaka barwara indwara y’agahinda gakabije, muri bo 800,000 bapfa biyahuye.

Kuki abantu bagira agahinda?

Kugira agahinda bishobora guterwa n’ibintu byinshi bitandukanye birimo: kubura uwo wakundaga, guhemukirwa, igihombo gikabije, gutsindwa, kumanurwa mu ntera, ubuzima bubi n'ibindi byinshi bitandukanye. 

Mu kureba icyaba gitera iki cyago twifashishije igitabo LOSS SADNESS AND DEPRESSION cyanditwe John Bowlby, avuga ko; Mu mikorere y’ubwonko umuntu agira ibinyabutabire bijyana amakuru byitwa neurotransmitters; aha turibanda ku byitwa dopamine, seratonine ndetse na norepinephrine. Ibi binyabutabire cyangwa se neurotransmitteers bikorerwa mu gace k'ubwonko kitwa hypothalamus/midbrain.

Izi neurotransmitters ni zo zigena ibyishimo bya muntu, imitekereze ye, ubwirinzi, kwigegensera, imyitwarire ndetse n’ibitotsi. Igihe dopamine, seratonine ndetse na norepinephrine zagabanutse ni ho usanga umuntu nta kwirinda, ahubuka, kwitakariza icyizere, ndetse no kwikemurira ibibazo bimugora.

Ibi ntibigarukira aho; umutima utera cyane bikazamura umuvuduko w'amaraso ndetse n’ubwirinzi bw’umubiri bugacika intenge. Ibi bikuzanira n’izindi ndwara zitandukanye nk’indwara z’umutima hypertension, diabete, igifu n’izindi. Nubwo twakira ibintu ku buryo butandukanye; hari abo birenga bagafata umwanzuro wo kwiyambura ubuzima

DORE BIMWE MU BIRANGA UMUNTU UFITE DEPRESSION;

1. Kubabara ariko ntumenye icyabiguteye

2. Kubura ibitotsi

3. Kunanuka

4. Umujagararo (stress)

5. Kwiheba

6. Kumva ntagaciro ufite

7. Kumva ko nta muntu ugukunda cyangwa akuri hafi aha ni ha handi usanga bamwe bafata icyemezo cyo gusiba numero zose zo muri telephone nk’uburyo bwo kwiha amahoro nyamara ntibamenye ko bari kwiharurira inzira ibaganisha ahabi mu nzira zo kwiyahura.

8. Kugira ibyishimo birenze mu gihe runaka mu mwanya muto ukaba ufite agahinda gakabije

9. Gusezera abantu nk’utazongera kubabona

10. Kwishora mu bikorwa bishobora kukwambura ubuzima nko gutwara imodoka ku muvuduko ukabije, gufata ibiyobyabwenge, inzoga n’itabi ku kigero cyo hejuru, guhagarara hejuru y’inyubako ndende cyane n'ibindi nk’ibyo.

11. Kuganira ibiganiro byerekeza ku kwiyambura ubuzima

Ese kugira agahinda gakabije biravurwa bigakira?

Yego! Agahinda gakabije ni indwara ivurwa igakira, mu muvuzi bugezweho ivurwa mu buryo butandukanye, mu busanzwe usanga hari abantu bagira agahinda bakabigumana muri bo, bikaba ubuzima bwabo bw’ibanga, bamwe bakaba bari kumwe n’inshuti zabo baseka bamwenyura ariko ku mutima bari gushengurwa n’intimba n’agahinda, abanyarwanda bo bagira bati “amarira y’umugabo atemba ajya munda”.

Uku kugumana ibi bibazo muri bo ni byo bikomeza kubangiza kugera ku kigero cyo kuba intandaro y’izindi ndwara nk’umuvuduko w’amaraso uri hejuru, diabetes, kwibagirwa bikabije nizindi.

www.healthline.com ivuga ko kuganira bifasha umurwayi w'agahinda gakabije gukira burundu, gusa iyo bikomeje kunanirana hifashishwa n'ubufasha bw'imiti uhabwa n’abaganga b’inzobere mu by’imitekerereze ndetse n’ubujyanama bw’umwihariko. 

Niba ufite agahinda gakabije dore ibyo ugomba gukora; 

A.      Talk therapy: Kwivuza uburwayi bw’agahinda gakabije bisa nko gufata urugendo kuko ntabwo agahinda ari indwara wivuza ngo ihite ikira ako kanya, icyo abahanga benshi n’abashakashatsi bahurizaho ni uko kuganira biza ari wo muti wa mbere uvura iyi indwara bizwi nka talk therapy, aha uhitamo umuntu ubona wizeye kandi wakugira inama, nk’umukuru w’umuryango, umukuru w’idini usengeramo, inshuti yawe magara ukamubwira ibyawe byose ukaruhuka aha uba utangiye inzira yo gukira.

B.      Psychotherapy: Ubu buryo busa nk’ubwo twavuze haruguru gusa bwo ni ibiganiro ugirana n’umuganga w'inzobere mu by’imitekerereze, psychologist, aguha ubufasha bw’isanamitima, akomora ibikomere, akakugira n’inama.

C.      Medication therapy: Medication therapy ni uburyo bwo gukoresha imiti wandikiwe n’abaganga, aha bigusaba kujya kwivuza kwa muganga. Kugira agahinda gakabije ni indwara ivurwa igakira nyamara mu bihugu byinshi biri mu nzira z’amajyambere usanga abenshi bagize ubu burwayi babuhungira mu nzoga n’itabi ngo ni ko kwimara agahinda. Gusa inama iruta izindi, gana muganga agufashe arahari ku bwa we.

D.     Ugomba kumenya ko ntakitagira iherezo: Ugomba kumenya ko ntakitagira iherezo kandi ukazirikana ko ibyabaye udashobora kubihindura ahubwo ukibanda cyane mu guhangana n’ingaruka ibyabaye bigusigiye. Ni byo uyu munsi watsinzwe, ariko ejo komeza ukore uzatsinda, wabuze uwo wakundaga ni yo nzira ya twese, tangira wige kubaho utamufite, ikindi uzirikane ko iyi nzira hari benshi bayinyuzemo kandi bakayisohokamo amahoro.

E.      Gerageza gukora ibyo ukunda: Gukora ibyo ukunda bizagufasha kuzana amarangamutima meza. Nko kumva indirimbo ukunda, kuganira n’abantu ukunda, gutemberera ahantu ukunda by’umwihariko ubushakashatsi bwerekana ko gutemberera mu busitani (nature) bigabanya agahinda gakabije.

F.       Gerageza gukora ibintu bishya: Abahanga mu by'imitekerereze bavuga ko n'ubwo agahinda ari kabi ariko gafasha umuntu mu guhanga udushya, gerageza nawe rero urebe ko aya mahirwe wayabyaza umusaruro.

G.     Kora imyitozo ngorora mubiri, usinzire neza, unafate indyo yuzuye

Bimwe mu byo kurya ugomba kwibandaho harimo, inyama, imboga n’imbuto, naho ibyo ugomba kwirinda harimo ibirimo caffeine nk’ikawa, ukirinda nanone itabi n'inzoga. Nukurikiza izi nama agahinda gakabije kazaguhindura ibyishimo bihoraho.

Kanda hano usobanukirwe byinshi kuri iyi ndwara

>

UBUZIMA BWIZA NI ISHEMA RYACU!

Byanditswe na M.Chadrack, N.Laban na M.Leon Pierre

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND