RFL
Kigali

Mexance, amaraso mashya mu bacuranzi ba gitari winjiye mu muziki-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:7/11/2020 22:34
0


Iradukunda Mexance, umucuranzi wa gitari yinjiye mu muziki asohora amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Niyibigena’ ikubiyemo ubutumwa bukomeye yishimiwe na benshi.



Iradukunda wabonye izuba ku wa 26 Nzeri 1997 ni umwe mu bahanzi bashya batanga icyizere. Ni umusore w’umunyarwanda wavukiye mu Mujyi wa Kigali, ubu ufite imyaka 22 y’amavuko.

Urugendo rw’umuziki we rwabanjirijwe no kwiga gitari guhera mu mwaka wa 2012. Ndetse n’ubu abishyize imbere, aho acuranga mu tubari, ubukwe, amahoteli n’ahandi hahurira abantu benshi b’abataramyi.

Akiri muto yabaga azi neza indirimbo zasohotse ku buryo yasusurutsaga abashyitsi babasuye. Ni mu gihe ku myaka 10, yahimbaga indirimbo zigakundwa n’abarimu n’abanyeshuri.

Uyu musore yacuranze gitari mu ndirimbo za benshi mu bahanzi bakora gakondo. Indirimbo ye yise ‘Niyibigena’ igamije gukangurira abantu muri rusange ko abantu babaho mu buryo bwinshi ariko bose nta mahitamo yabo aba arimo, byose aba ari Imana Ibigena.

Bitewe n’uburyo iyi ndirimbo yakiriwe. Iradukunda avuga ko zari inzozi ze gukora indirimbo ikora ku mitima ya benshi. Yabwiye INYARWANDA, ati “Mu buhanzi bwanjye numvaga nshaka gukora indirimbo igakora ku mutima ya benshi, ndetse ikanabasigira ubutumwa. Navuga ko nabigezeho.”

Uyu muhanzi avuga ko ‘iyi ndirimbo iri kugenda inyura abantu benshi ku buryo itanga icyizere cyo gufasha benshi’

Uyu muhanzi avuga ko afite indi mishinga myinshi y'indirimbo ateganya gukora kandi zigamije kubaka no gukomeza kwigisha umuryango Nyarwanda n'isi muri rusange.

Avuga ko afite intego y’uko mu myaka itanu iri imbere azaba ari ku rwego rushimishije mu Rwanda.

Uyu musore wakuriye muri korali yitwa ‘Itabaza’ yasabye Abanyarwanda muri rusange gushyigikira umuziki wee! Ukunze indirimbo ye akayigeza ku wundi kugeza igeze kuri benshi.

Irakunda Mexance afite inzozi zo kuba umwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda kandi bafite umuziki w'umwimerere. Yavuze ko kuba azi gucuranga gitari neza bigiye kumufasha gukora umuziki w'umwimerere akazagera ku nzozi ze zo kuba icyitegererezo mu muziki Nyarwanda.

Mexance usanzwe uzi no gucuranga piano ati " Nzakora kugeza igihe mbaye icyitegererezo ku bazaba barimo baza mu muziki icyo gihe".

Indirimbo ye ‘Niyibigena’ yasohoye yatunganyijwe mu buryo bw’amajwi na Meira Pro muri Studio ya Umushanana Records yunganirwa na Boris Pro.

Mu buryo bw'amashusho yakozwe na Mutuzo Otto Shamamba umwe mu batunganya amashusho bari gutanga icyizere mu iterambere ry'ikorwa ry'amashusho mu Rwanda.

Shamamba ni we wakoze amashusho ya bimwe mu bihangano bya Clarisse Karasira birimo Indirimbo yitwa ‘Urungano’ n’iz’abandi bahanzi.

Mexance yavuze ko ashaka kuba ikitegererezo ku bandi bahanzi bazaza nyuma ye

Umuhanzi Iradukunda Mexance yasohoye amashusho y'indirimbo nshya yise 'Niyibigena' yishimirwa na benshi

Producer Otto Shamamba watunganyije amashusho y'indirimbo 'Niyibigena' n'iz'abandi bahanzi bagezweho

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NIYIBIGENA' Y'UMUHANZI MEXANCE

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND