RFL
Kigali

Abagore: Dore amakosa 9 ukora ukazashiduka umukozi wo mu rugo rwawe yarigaruriye umutima w’umugabo wawe

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:7/11/2020 15:45
0


Muri iyi minsi abagore bari gutwarwa abagabo n’abakozi babo bo mu rugo kubera amakosa mato bakora agahora yisubiramo, bo bayita ibintu byoroshye. Akenshi ibi biba ku bagore bafite akazi bakora amasaha menshi bigatuma inshingano zo kwita ku rugo zose bazegurira abakozi bo mu rugo.



Abagore bitewe no kutabona umwanya cyangwa kutabiha agaciro, inshingano zabo zabahuzaga n’abagabo bazegurira abakozi babo b'abakobwa kubera kutamenya. Ibi bisenya ingo, uwari umukozi wo mu rugo agasimbura nyirabuja ku gitanda, no mu nshingano zose umugore akemurira umugabo. Amakosa ukwiriye kwirinda ni aya akurikira:

1) Kwemerera umukozi wo mu rugo gusukura icyumba cyanyu

Umugore w’umunyabwenge ntatuma hari undi muntu ugera ku gitanda umutware we aruhukiraho. Binyuze mu kwemerera umukozi wo mu rugo gusukura icyumba cyanyu, uba utanze icyuho cyo kugira ngo azinyize mu buzima bwawe bwite asigare abigenzura utabizi. Uretse n’umukozi na mwene nyoko ntabwo ukwiye kubimwemerera.

2. Kwemerera umukozi kwambara ijipo ngufi imufashe

Abakobwa bamwe bambara mini n’amakora bari mu nzu ya shebuja na nyirabuja. Bagore ibi mujye mu byitondera. Urugo ni urwanyu n’abagabo banyu ntabwo ari urw’abakozi. Ntimukemere ko uwo mukobwa arusenya.

Iyo wemereye umukobwa ukora mu rugo rwawe kwambara mini mu maso y’umugabo wawe, bituma umugabo wawe amugirira irari, akazamugusha mu mutego kuko nk’umugore utamubereye maso. Mini, kora, ikanzu yo kurarana, umukobwa ukora mu rugo rwawe yemerewe kubyambara ari mu cyumba cye gusa. Umugore w’umunyabwenge amenya uko arinda ubusigire bw’urugo rwe.

3. Guha akazi umukozi ukurusha ubwiza

Iyo uhaye akazi ko mu rugo umukozi ukurusha ubwiza, hari ibyago ko yagutwara umugabo. Ntukwiye guha akazi umukobwa ubona nimuhanganisha ubwiza imbere y’umugabo wawe azagutsinda.

4. Kwemerera umukozi kwarurira umugabo wawe ibiryo

Mu buryo nabo batazi abagabo bisanga bakunze nyiri ibiganza biteka bikanabagaburira. Umugore uzi ubwenge yirinda ko buri munsi umugabo arya ibiryo byatetswe n’umukozi akaba ari nawe ubyarura akabizanira umugabo.

Igihe usanze umukozi wawe azi guteka, nk’umugore ukora uko ushoboye akaba ari wowe uzajya warura ibiryo ukabishyira imbere y’umugabo kandi ukabimuhana umutima mwiza.

5. Kutita ku mubano w’umukozi n’umugabo wawe

Iri kosa naryo abagore bamwe bararigira. Umugabo we akamuca inyuma akaba aryamana n’umukozi umugore akazabimenya abonye umukozi atwite. Igihe cyose ubonye imyitwarire idasanzwe: care, urwango, kubwirana neza hagati y’umukozi n’umugabo wawe ntukwiye guterera agati mu ryinyo ukwiye kumenya impamvu yabyo ugasubiza ibintu ku murongo hakiri kare.

6. Kwemerera umukozi kumesera umugabo no kumuhitiramo imyenda ari bwambare

Ntabwo ari inshingano z’umukozi kumenya niba imyenda umugabo wawe ajyana ku kazi imeshe, cyangwa iteye ipasi. Iyo uhariye umukozi inshingano yo kumesera umugabo, kumuterera ipasi no kumuhitiramo imyenda ajyana ku kazi, birangira umugabo yiyumva muri uwo mukozi kukurusha.

7. Kwemerera umukozi kujyanira umugabo wawe amazi muri douche

Nuramuka uretse aya mahirwe yo kuba hafi y’umugabo wawe agiye koga, umukozi azayabyaza umusaruro ajye amujyanira amazi muri douche bagire umwanya wo kurebana umwe yite ku wundi.

8. Kumwemerera kwanika amakariso ye muri douche

Umukozi wo mu rugo ukwiye kumusaba kujya yanika imyenda ye y’imbere ahantu umugabo wawe atagera kenshi. Ugomba kurinda umugabo wawe mu buryo bwose. Abagabo bagwa mu mitego byoroshye, cyane iyo batezwe umutego wo kureba.

9. Kwirinda kutaba mu rugo

Gusigana umugabo wawe n’ umukozi n’abana ukigendera ntukomeze gukurikiranira hafi ibibera mu rugo, bishyira ubuzima bw’urugo rwawe mu kaga.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND