RFL
Kigali

Amerika: Imbwa yatorewe kuba Meya w'Umujyi nyuma y'ibyumweru 2 bayamamaza

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:6/11/2020 20:04
2


Umujyi muto cyane uri mu gace ka Kentucky ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, watoye imbwa kuba mayor w'uwo mujyi.



Mu gihe Amerika iri mu matora ya Perezida ahanzwe amaso n’isi yose, umujyi witwa Rabbit Hash uherereye mu gace ka Kentucky wafashe umwanzuro wo gutora imbwa ku mwanya wa Meya w'uwo mujyi.

Uwari usanzwe ayobora uwo mujyi witwa Amy Noland yatangarije televisiyo ikorera muri Amerika yitwa NBC ko iyo mbwa yitwa Wilbur’s yatowe n’abaturage b'uyu mujyi wa Rabbit Hash nyuma y’ibyumweru bibiri bayamamaza.

Iyi mbwa ba nyirayo bakaba barayamamaje bakoresheje gushyira amafoto yayo ku biti bicyicyije uyu mujyi. Noland akaba yavuze ko icyatumye bahitamo imbwa ari uko bashakaga kugaragariza abandi bantu ikintu gitangaje kandi gisekeje.

Bitewe n'uko mu makuru yatambukaga mu bitangazamakuru bitandukanye byo muri Amerika yose ateye impungenge benshi, ni cyo cyatumye abaturage batora iyi mbwa kugira ngo nayo bayivuge mu makuru maze byibuze ibasetse.

Uyu mugabo Amy Noland yakomeje avuga ko igitekerezo cyo gutora imbwa cyazanywe n'umwe mu baturage b'uwo mujyi witwa Don Claire, uyu mugabo ngo ni we wababwiye icyo gitekerezo ubwo inama ihuza abaturage yari yateranye.

Si ubwa mbere ibintu nk'ibi biba muri Amerika kuko mu mwaka wa 1989 hari umujyi uherereye mu gace ka Nashville wigeze gutora imbwa nka Meya w'uwo mujyi.

Kugeza ubu abatunze iyi mbwa yagizwe Meya batangarije televisiyo ya NBC ko bashimishijwe cyane no kuba imbwa yabo bise Wilbur’s yagiriwe icyizere cyo kuyobora.banavuze kandi ko iyi mbwa ifite ubwenge budasanzwe buruta ubw’izindi mbwa.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • iyamuremye emmanuel3 years ago
    Iyombwase izajyeziki kubatiye uwomujyi koko ahaaa isi igezekure
  • MAHORO3 years ago
    nibaze ko izayobora izindi mbwa ariko





Inyarwanda BACKGROUND