RFL
Kigali

Kagame yaciye nyakatsi none iwanjye iriyo! Munyensanga yavuze uko yatswe ruswa y’ibihumbi 10 ngo ahabwe amabati-VIDEO

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:9/11/2020 11:04
1


Munyensanga Thacien uba muri nyakatsi yabwiye inyarwanda TV ko umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Byumba Mwumvaneza Didas yamwemereye isakaro nk’umuturage utishoboye wanyagirwaga n’imvura, nyuma umuyobozi w’akagari ka Nyakabungo atuyemo akamusaba ruswa y’ibihumbi icumi (10,000 Frw) ngo ashyirwe mu bagomba guhabwa amabati.



Munyensanga Thacien atuye mu kagari ka Nyakabungo mu murenge wa Byumba mu karere ka Gicumbi. Uyu mugabo ufite umugore n’abana batandatu, avuga ko ubu hashize imyaka 5 umugore we amutanye abana batatu. Ngo yasize amubwiye ko nabona inzu azagaruka.  Uyu muryango w’abantu umunani wabanaga mu kazu k’icyumba kimwe n'aho gushyira ibikoresho. Yavuze ko akumba ko gushyiramo ibikoresho ari ko abana bararagamo n’ubwo ukarebye wabona ko bitashoboka gukwirwamo bose.

Igice gisakaje nyakatsi ni uku kimeze hejuru

Aka kazu atuyemo yavuze ko ari ibisigisigi by’inzu yarazwe na se umubyara yubatse mu 1935. Izindi zagiye zisaza aka kasigaye agerageza kugasakaza amabati ashaje yahawe n’urubyiruko rutuye mu kagari ka Gisuna mu murenge wa Byumba. Ubu nayo arashaje ku buryo iyo imvura n’ijoro iguye bajya gucumbika mu baturanyi.

Ubu buzima abayemo bubi yavuze ko ari bwo bwatumye mu minsi ishize yemererwa amabati n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Byumba wabanje kumusaba kuzamura inzu y’ibyumba bine. Ati ”Gitifu w’umurenge ubwe niwe wambwiye ngo nzamure inzu y’ibyumba bine nsanga ntabishobora nomeka kuri iyi ngo byuzure bine”.

Nyuma yo kuzamura iyi nzu yagombaga guhabwa isakaro cyo kimwe n’abandi bafite inzu zashaje batishoboye nk'uko yari yabyemerewe. Amakuru y’uko Munyesanga Thacien aba muri nyakatsi ngo yageze ku muyobozi w’umurenge wa Byumba binyuze kuri Herman Ndayisaba umunyamakuru wa RBA mu Majyaruguru.

Nyuma yo kuyizamura yavuze ko ngo yagiye ku murenge wa Byumba gufata amabati yemerewe, ushinzwe imibereho myiza y’abaturage akamubwira ko atari ku rutonde rw’abagomba guhabwa isakaro. 

Ati ”Nagiye kwa sosiyare kuyafata bambwira ko ntari muri machine”. Kutagaragara kuri uru rutonde bisa n'aho bitamutunguye kuko ngo yari yaratswe ibihumbi icumi n’umuyobozi w’akagari ka Nyakabugo ngo ashyirwe kuri uru rutonde arayabura.

Mu kubisobanura yagize ati ”Naravuze nti ese ibi bihumbi icumi ko ubinyaka ni iby'iki?ndi kugura amabati cyangwa narayemerewe?”. Yongeyeho ko umuyobozi w'aka kagari witwa Uwinema Francoise yamubwiye ko niba nta kintu azamuha atazibona mu bagomba guhabwa amabati. Kutagaraga mu bagombaga kuyahabwa yavuze ko byanga bikunda byatewe no kubura amafaranga ibihumbi icumi uyu muyobozi yamusabye we yise ruswa.

Twifuje kumenya icyo ubuyobozi buvuga kuri iki kibazo duhamagara Gitifu w'Akagari Uwinema Francoise ari nawe ushinjwa kwaka ruswa uyu muturage uba muri nyakatsi, na Gitifu w'Umurenge wa Byumba Didas Mwumvaneza ntitwababona kuri telefone zabo zigendanwa. Twagerageje kuvugisha Visi Meya w'Akarere ka Gicumbi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mujawamariya Elizabeth atubwira ko ahuze ari mu nama. 

Twamusobanuriye uko iki kibazo giteye twifashishije urubuga rwa Whatsapp maze avuga ko bagiye kugikurikirana bafatanyije n’umurenge. Ati ”Turakorana n’Umurenge dukurikirane ikibazo cye bagikemure”.  Mujawamariya yongeyeho ko iki kibazo kizakemurwa hakurikije imiterere yacyo. Tumusabye kugira icyo avuga ku bijyanye no kuba Munyesanga Thacien yaratswe ruswa y’ibihumbi icumi, yacecetse ntiyagira icyo yongeraho. 


Ikiganiro twagiranyena na Elizabeth Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y'abaturage

Usibye ubuzima bubi abayemo, Munyensanga Thacien urebye nta kintu ashoboye gukora kuko amarenye kanseri yo ku bwonko imyaka 10.



Amabati ashaje yasakaje ku gice kimwe yayahawe n'urubyiruko rw'akagari ka Gisuna

Umugore yamutanye abana 3 amubwira ko nabona inzu azagaruka

Yavuze ko kanseri yo ku bwonko arwaye itamwemerera gukora akazi k'ingufu nko kwikorera n'ibindi

Imvura iyo iguye bajya kugama mu baturanyi

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA MUNYESANGA UBA MURI NYAKATSI



Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Umutoniwase dianne3 years ago
    Nukuri abo boyobozi nibabakande bumve uko umuturage umuturage yababajwe





Inyarwanda BACKGROUND