RFL
Kigali

Nyiranyamibwa, Clarisse Karasira, Mariya n’abandi bibutse Kamaliza, bavuga urukundo rwamuranze-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:5/11/2020 19:51
2


Nyiranyamibwa Suzanne, umuririmbyi w’inararibonye, Uwanjye Mariya, Mukuru wa Mutamuriza Annonciata [Kamaliza], Clarisse Karasira n'abandi bibutse umuhanzikazi Kamaliza bagaruka ku bikorwa bye by’indashyikirwa byuzuye urukundo byagaruye icyizere cy’ubuzima kuri benshi, kandi ko azahora yibukwa ibihe n’ibihe.



Imyaka 24 irashize umuhanzikazi w’impano itangaje Mutamuriza Annonciata [Kamaliza] yitabye Imana (Ku wa 05 Ugushyingo 1996- ku wa 05 Ugushyingo 2020).

Ku gicamunsi cy’uyu Kane tariki 05 Ugushyingo 2020, abo mu muryango we, abana yareze, Nyiranyamibwa Suzanne na Clarisse Karasira bashyize indabo ku mva aho ashyinguye, baramwunamira mu Irimbi rya Gisirikare i Kanombe.

Inshuro zirenze imwe watashye ubukwe wumvise indirimbo ‘Laurette’ ya Kamaliza, yewe ibuka nk’indirimbo nka: ‘Humura Rwanda Nziza’, ‘Kunda Ugukunda’, ‘Humura Rwanda Nziza’ n’izindi.

Ni umuhanzikazi wagize igikundiro cyihariye kugeza n’ubu. Indirimbo ze zabaye imbarutso ya benshi yo gutangira urugendo rw’umuziki. Ndetse Clarisse Karasira umufatiraho urugero avuga ko indirimbo ze zitajya ziva mu ntekerezo ze. 

Avuga ko ari umuhanzikazi intekerezo ze zitabasha gushyikira. Ko akiri muto yumvaga ko azajya kureba uwo muntu bita Kamaliza. N’ikiniga cyinshi, Clarisse Karasira yabwiye INYARWANDA ko akunda byihariye Kamaliza kandi ko azakomeza kumuhesha ishema.

Yasabye Imana gukomeza guha amahoro Kamaliza, maze igihe kimwe bakazicarana kwa Jambo. Mariya, Mukuru wa Kamaliza, avuga ko iyo abona Clarisse Karasira aririmba indirimbo z’umuvandimwe we, bimuha gukomera no kumva ko Kamaliza atazibagirana mu mitwe ya benshi.

Yavuze ko buri mwaka ahora yibuka umuvandimwe we, kandi ko bizakomeza kuba uruhererekane. Yongeraho ko Kamaliza yitabye Imana yarimo ashakisha uko umuryango we watura heza, ngo ubu babigezeho.

Ati “Wagiye ushaka kugurira abana inzu. Ntabwo wabigeze kibondo, ariko ubu dufite inzu yacu. Turabikubwiye aho uri, ubu dufite inzu yacu. Dufite aho tubarizwa, Imana yarahaduye, kubera urukundo wayikunze. Waratuvugiye aho wagiye, byaciyemo.” 

Kamaliza yari afite umwihariko mu Ingabo z’u Rwanda zari iza RPA kuko yari ameze nk’abahungu byanatumye bamwita izina rya 'Parakomando'.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, Kamaliza yiyemeje kurera abana b’impfubyi, amaze kwitaba Imana abo mu muryango bakomeza kubitaho. Bavuyemo abagabo n’abagore babereye u Rwanda.

Umukobwa witwa Solange uri mu barezwe na Kamaliza, yifashishije izina rya Parakomando, yavuze ko yaranzwe n’urukundo rudasanzwe, ahuza benshi, by’umwihariko akabaririmbira indirimbo ‘Humura Rwanda Nziza’ bakiri bato.

Yavuze ko Kamaliza yabasigiye urwibutso rudateze gusibangana mu mitwe yabo. Yongeraho ko urukundo yabakunze ruzakomeza kurandaranda muri bo ingoma ibihumbi n’ibihumbi, amwifuriza kuruhukira mu mahoro.

Nyiranyamibwa Suzanne, umuririmbyi w'inararibonye waboneye benshi izuba mu bahanzi nyarwanda wabanye igihe kinini na Kamaliza, yabwiye INYARWANDA ko Kamaliza yamubereye umwana amubera n’umuvandimwe mu gihe cyose bamaranye.

Avuga ko icyuho cye kidasibangana. Yavuze ko Kamaliza yasubije benshi icyizere, ahoza impfubyi n’abandi bituma Imana imukunda ‘kuko yasanze uri intwari’.

Ati “Imana yasanze ntabusembwa ufite. Aho uri hose rero ijabiro ujye udusabira ku witeka. Natwe dutere ikirenge mu cyawe, dukunde abandi kurusha uko twikunda. Nk’uko wabiduhayemo urugero, kugira ngo nituva kuri uru rugendo rw’Isi tuzagusange twongere dufatanye umunezero hamwe n’Imana. Komeza unezererwe mu gituza cy’uwiteka.”

Kamaliza yitabye Imana Nyiranyamibwa ari mu Bubiligi bituma atabona uburyo bwo kumushyingura. We na Kamaliza bahuriye mu bitaramo byazengurutse u Rwanda byo gushakisha inkunga y’abari ku rugamba rwo kubohora u Rwanda.

Ifashabayo Sylvain Dejoie wateguye igitaramo cyo Kwibuka Kamaliza ku nshuro ya 22 cyabereye muri Kigali Serena Hotel, yashimye Kamaliza ku bw’indirimbo zomoye umubare munini kugeza n’ubu.

Yamushimiye ku bw’impfubyi yitayeho mu gihe yamaze ku isi, amuragiza nyagasani. Ati “Turagushimira ibigo by’imfubyi wirukansemo uririmba, utubwira ko uzatumara irungu. Imyaka ibaye 24 uri kwa jambo turizera ko utewe ishema n’uko tungana.”

“Turizera ko utewe ishema n’Igihugu wakoreye, wahaye ubuzima, wahaye ubuto bwawe. Turagukunda. Kandi izo ndangagaciro z’urukundo, ubwitange, kutuzigama, kugira Ubuntu biri muri twe kandi bizatubamo iteka ryose. Uriho muri twe.”

Uhereye ibimuso: Solange na Uwanjye Mariya Mukuru w'umuhanzikazi wamenyekanye nka Kamaliza wakunzwe mu ndirimbo zirimo 'Laurette' n'izindi

Uhereye ibumuso: Umuhanzikazi Clarisse Karasira, Ifashabayo Sylvain Dejoie n'umunyabigwi mu muziki Nyiranyamibwa Suzanne

Bashyize indaho ku mva Kamaliza ufite amateka yihariye mu muziki ashinguyemo mu Irimbi rya Gisirikare i Kanombe

Clarisse Karasira na Nyiranyamibwa Suzanne bashyira indabo ku mva Kamaliza aruhukiyemo-Bavuze ko ari umuhanzikazi waranzwe n'umutima utangaje

Mariya yavuze ko Kamaliza yitabye Imana ari kubashakira inzu, amubwira ko ubu bari mu nzu nziza. Ati "Urukundo wakunze abantu, Imana yararukwituye."

Uwanjye Mariya yabwiye INYARWANDA ko iyo abona Clarisse Karasira aririmba indirimbo z'umuvandimwe we bimuha icyizere cy'uko atazibagirana

Solange avuga ko Kamaliza wabyirutse yitwa 'Parakomando' yababereye imbuto nziza, basoromaho uko bucyeye n'uko bwije

Kanda hano urebe amafoto menshi:

AMAFOTO: Ruzindana Eric-INYARWANDA.COM








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mfitumukiza jean claude3 years ago
    Imana ibakomeze
  • Israel3 years ago
    Iriya mva ikeneye gukorerwa isuku n'agafoto ke kagashyirwaho.





Inyarwanda BACKGROUND