Umuziki, ni kimwe mu bintu bikugira icyamamare mu gihugu ukomokamo no hanze yaho. Kuri ubu umuhanzi Otile Brown, ni umwe mu bakunzwe cyane muri Kenya ariko utari amenyerewe cyane mu Rwanda usibye ku bakurikira cyane ibya muzika y’Afurika y’Iburasirazuba.
Uyu
muhanzi uri mu bafite ijwi ryiza cyane, Jacob Obunga uzwi cyane ku kazina ka Otile Brown, yigaruriye
imitima ya benshi mu njyana ya R&B muri Kenya. Otile kandi ni umuhanga mu
kwandika indirimbo, umucuranzi wa gitari n’ibindi bicurangisho bya muzika. Yamenyekanye cyane mu itangazamakuru nyuma
yo kumurika indirimbo yasohotse mu 2016 yise "Imaginary Love"
igaragaramo umuraperi Khaligraph Jones.
Nyuma
yashyize ahagaragara alubumu ye ya mbere
yitwa “Best Of Otile Brown” muri Mata 2017. Iyi alubumu yarimo indirimbo zakunzwe
cyane nk'indirimbo "Basi", "Alivyonipenda", "Shujaa
Wako", "DeJavu" na "Aiyolela". Yari
yaranakoranye n'abahanzi nka Sanaipei Tande, n'abandi ariko ntamenyekane cyane.
Gusa
uyu muhanzi impano ye ni iya kera kuko yatangiye kuririmba no kwandika
indirimbo afite imyaka 13. Indirimbo yirahira yamugize uwo ariwe ni “Imaginary
Love”, yasamiwe hejuru n’abanyamakuru,
Kuva
yatera imbere mu muziki wo muri Kenya, Otile yabonye ibihembo byinshi birimo
"Umuhanzi wakoze indirimbo y’amashusho meza muri Pulse Music Awards 2018
kubera indirimbo ye yise "Baby Love". Mu 2018 yavuzwe
cyane ubwo yari mu rukundo n’umunyamideli uzwi muri Kenya, Vera Sidika.
Otile yahiriwe n’umuziki we mu gihe gito, maze abahanzi batandukanye bajya kumwirebera muri Kenya bakorana indirimbo, zimwe mu ndirimbo ze zakiriwe neza kuri YouTube, harimo indirimbo yitwa; Chaguo La Moyo (yarebwe n’abasaga Miliyoni 22), Baby Love (yarebwe n’abasaga Miliyoni 12), Dusuma yakoranye na Meddy ubu imaze kurebwa n’abasaga Miliyoni 14 ku rukuta rwa Youtube.
Otile atangiye kumvikana cyane mu Rwanda nyuma yo gukorana na The Ben na Meddy
Mu Rwanda, kuva mu mwaka wa 2019, abakunda umuziki batangiye kumenya uyu muhanzi. Nyuma yo gukorana na The
Ben indirimbo 'Can’t Get Enough', yarebwe n’abasaga Miliyoni 2, muri 2020 yongera
kumvwa cyane mu ndirimbo ye na Meddy “Dusuma”.
TANGA IGITECYEREZO