Umuvugabutumwa Paula White-Cain, akaba n'umujyanama mu by'ukwemera wa Perezida Donald Trump, yayoboye amasengesho akomeye yo gutakambira Imana ngo Trump yongere atorwe.
Paula White-Cain, umunyamasengesho wa Trump yasenze yirukana
imyuka ituma biba amajwi ya Trump by'umwihariko mu gusenga kwe yibanze ku cyo
yise "amatsinda ya sekibi ari kugerageza kwiba amajwi ya Trump".
Video ngufi ya Madamu Paula ari gusenga yakwiriye henshi ku
mbuga nkoranyambaga - cyane cyane kuko abantu bategereje ibiva muri leta zikiri
kubara amajwi.
Asenga yagize ati: "Mu izina rya Yesu, turategeka inda zose za
satani kugira ngo zivemo muri iki gihe. Turatangaza ko ikintu cyose
satani yari atwite kivamo, ntigishobore gukora gahunda
iyo ari yo yose yo kurimbura, umugambi uwo ari wo wose wo kugirira nabi Trump."
Paula White, uyobora 'White House's Faith and Opportunity
Initiative', yunganiye isengesho rye kuri twitter asobanura ko icyo yari ashatse
kuvuga gikubiye mu rwandiko Pawulo yandikiye Abefeso 6: 12 havuga hati "kuko tudakirana n’abafite amaraso n’umubiri, ahubwo
dukirana n’abatware n’abafite ubushobozi n’abategeka iyi si y’umwijima, n’imyuka
mibi y’ahantu ho mu ijuru".
Src: Dailymail.co.uk
TANGA IGITECYEREZO