RFL
Kigali

Ntabwo azi kubara imyaka ye! Gucuruza yabikuyemo inzu n'igishoro cy'ibihumbi 400 gute? Twaganiriye-VIDEO

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:4/11/2020 17:23
0


Munyemana n’ubwo azi igihe yavukiye, yabwiye InyaRwanda TV ko atazi kubara imyaka ye. Nyamara yabaye umucuruzi ubyikorera anabikuramo igishoro cy’ibihumbi magana ane (400 Frw) n’inzu.



Munyemana atuye mu mugugudu wa Gashirwe mu karere ka Gicumbi mu murenge wa Byumba. Yabaye umucuruzi wahereye ku ikarito, nyuma aza kugera ku igishoro cy’ibihumbi magana ane (400 Frw) ndetse n’inzu. Tuganira nawe twamubajije imyaka ye arerura atubwira ko atayizi. Yagize ati “Ntabwo nabimenya mu mutwe ntabwo njya mbyitaho”.

Twibajije ukuntu yaba azi kubara amafaranga neza, ku buryo mu bucuruzi yakuyemo inzu n’igishoro cy’ibihumbi magana ane ariko ntabe yabasha kumenya imyaka ye. Mu imvugo ye birasa n'aho adafite gahunda n’imwe yo kwifuza kumenya imyaka ye. Hari aho twamubajije icyo abona yakora kugira ngo amenye imyaka ye avuga ko adakorera ku kwezi ahubwo abona bucya gusa.

Yagarutse ku buhamya bw’uko yatangiye acuruza ikarito akagenda atera imbere akagera ku gishoro cy’ibihumbi magana ane ndetse akubaka n’inzu. Iyo abisobanura, uba wumva ari ubuhamya bwabera isomo urubyiruko. Cyakora magingo aya abayeho mu buzima bubi kuko yahombye nyuma y'uko Leta ihagaritse abazunguzayi hakiyongeraho n’iki cyorezo cya COVID-19.


Yavuze ko abonye byibura umutera inkunga y'ibihumbi bitanu (5000Frw) yakora ubucuruzi bw'amagi ahereye ku nkoko ebyiri

Ubu atunzwe no kwikorera imizigo y’abantu ayivana ku isoko akayibagereza aho batuye. Yakomeje avuga ko ubu byibura abonye uwamuha igishoro cy’ibihumbi bitanu yakora umushinga wo gucuruza amagi ahereye ku inkoko ebyiri.

REBA HANO IKIGANIRO KIRYOSHYE TWAGIRANYE NAWE









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND