RFL
Kigali

Uwasigajwe inyuma n’amateka ugiye kwinjira mu gisirikare afite intego yo kuba umurinzi wa Perezida Kagame-VIDEO

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:11/11/2020 7:49
1


Niyigena Jean Claude ufite intego yo kuba umwe mu barinda umukuru w’igihugu, yavuze ko azinjira mu gisirikare umwaka utaha. N’ubwo adahamya ko ari we wasigajwe inyuma n’amateka wa mbere uzaba agiye mu gisirikare, yavuze ko azanezezwa bikomeye no kuba umurinzi wa Perezida Paul Kagame.



Niyigena Jean Claude ni umwe mu basigajwe inyuma n’amateka batuye mu karere ka Gicumbi mu murenge wa Byumba mu mudugudu wa Bukamba bubakiwe. Yavuze ko urugendo rwe mu gisirikare yakabaye yararutangiye umwaka ushize wa 2019 biza gukomwa mu nkokora n’ibyangombwa bimwe na bimwe atari yakabonye. Ati "Uyu mwaka nari nagerageje amahirwe ngo ndebe ko najyayo, ngezeyo  mfatwa n’uko nabuze bulletin (indangamanota) kuko ama bullet yacu iyo aje abikwa mu biro bya Croix rouge”.


Arifuza kuba umurinzi wa Perezida Paul Kagame

Yakomeje avuga ko icyo gihe bari bagiye kwiyandikishiriza ahitwa i Nyamiyaga, abasirikare babakira neza cyane babashyira mu byiciro bitewe n'ibyo buri umwe yize, we agira ikibazo cy'uko indangamanota ye iri mu biro bya Croix rouge kuko n’ubusanzwe ari bo babatangira amafaranga y’ishuri. 

Niyigena Jean Claude uri gushaka uko abona indangamanota ye, yavuze ko ubu ntakabuza umwaka utaha azinjira mu gisirikare agafatanya n’abandi kurinda ubusugire bw’igihugu. Ati "Ndakeka umusaza agifite ingufu, turamushyigikiye nawe ashimishwe no kubona uwashigajwe inyuma n’amateka amuri iruhande amurinze”.

Yakomeje avuga ko byaba bibaye amateka kandi byashimisha na bagenzi be. Kuri we ngo byaba ibindi bindi kwibona inyuma ya Perezida agakandagira aho akuye ikirenge. Mugenzi we Niyonzima Jean de Dieu w’imyaka 21 nawe yavuze ko bagize ikibazo kimwe umwaka ushize, gusa ubu ngo yatangiye gukora imyitozo irimo amasiporo n’ibindi kugira ngo umwaka utaha azinjire mu gisirikare nawe atange umusanzu we mu kurinda urw'imisozi igihumbi.

Niyigena Jean Claude yatweretse uko azi gukora akarasisi


Uyu ni Niyonzima Jean de Dieu w'imyaka 21 bahuje umugambi 

REBA HANO IKIGANIRO KIRYOSHYE TWAGIRANYE NA NIYIGENA NA NIYONZIMA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Dorcas3 years ago
    rwose nakomerezaho arimunziranzima





Inyarwanda BACKGROUND