RFL
Kigali

Ariana Grande yongeye kwibasira uwo bahoze bakundana Pete Davidson

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:4/11/2020 17:04
0


Abinyujije mu ndirimbo ye nshya yise Positions, Ariana Grande yibasiye uwo bendaga kurushinga mu myaka ibiri ishize witwa Pete Davidson.



Uyu musore Pete Davidson ukina filime ndetse akaba umunyarwenya wabigize umwuga, abafana be babinyujije kuri twitter bibasiye abafana ba Ariana Grande bapfa amagambo uyu muhanzikazi yakoresheje.

Ariana Grande mu gitero cya mbere cy'iyi ndirimbo ye Positions haraho yaririmbye ati “Ndizera ko ntazasubiramo amakosa nakoze ubwo nakundaga Pete”. Abafana ba Pete Davidson nabo ntibabyishimiye maze basaba Ariana kurekera kuvuga kuri uyu musore.

Mu magambo menshi aba bafana banyujije kuri Twitter basabaga uyu muhanzikazi ko aho kugira ngo aririmbe ku wo batandukanye yaririmba ku wo barigukundana ubu witwa Dalton Gomez.

N'ubwo Ariana Grande ntacyo ararenzaho si ubwa mbere yaba avuze Pete Davidson mu ndirimbo ze kuko hari n'indi yasohoye umwaka ushize yise Thank You,Next nayo yaririmbagamo uyu musore ndetse anagaruka ku buzima babayemo bagikundana.


Ariana Grande hamwe n'uwahoze ari umukunzi we Pete Davidson






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND