RFL
Kigali

Black B yihuje n’abaraperi 3 bakizamuka bakorana indirimbo yitwa “Ese ni ryari” ivuga uburyo umuntu yibaza igihe azatera imbere

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:5/11/2020 12:01
0


Impano zigenda zigaragara ku ruhando rwa muzika bamwe bakazigaragaza nk'uko Black B umuraperi w’Umunyarwanda ubarizwa mu gihugu cy’u Bushinwa ari kubyerekana. Kuri ubu Black B yasohoye indirimbo nshya yise “Ese ni Ryari?” ihuriramo abandi bahanzi batatu bakizamuka.



Uyu muhanzi, Nigena Prince wiyise Black B muri muzika, amaze gusohora hafi indirimbo 6. Aganira na INYARWANDA, yavuze ko n’ubwo aba mu Bushinwa ku mpamvu z'amasomo, atabura kubifatanya n’impano ye yo kuririmba mu gihe abyiyumvamo kandi ntibyakoma mu nkokora amasomo ye.


Black B asohoye iyi ndirimbo “Ese ni ryari” yafatanije n’abaraperi batutu bakizamuka barimo; G Chris, K-Bro, na Buchaman, nyuma y'aho yari amaze gusohora iyitwa “Iyo byanze” yakoranye na G-Chris hamwe na DE IOU. Hari kandi indirimbo yakoranye n’umuraperi Generous 44 yitwa ‘Sconto”.  

Uyu muraperi ubusanzwe abarizwa mu itsinda ryitwa “Falcon Wings” rigizwe n’abahanzi 2, ari bo Black B na G Chris. Ariko ahanini usanga rimwe na rimwe umwe akora ukwe. Avuga ko umuziki w’umuntu ntaho wagera utashyigikiwe ariyo mpamvu yumva azakora ibihangano byiza bigashyigikirwa na benshi n'ubwo ubu bikigoranye kubera amasomo aha umwanya munini.

KANDA HANO WUMVE “ESE NI RYARI” YA BLACK B,G-CHRIS,K-BRO, BUCHAMAN


 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND