Impano zigenda zigaragara ku ruhando rwa muzika bamwe bakazigaragaza nk'uko Black B umuraperi w’Umunyarwanda ubarizwa mu gihugu cy’u Bushinwa ari kubyerekana. Kuri ubu Black B yasohoye indirimbo nshya yise “Ese ni Ryari?” ihuriramo abandi bahanzi batatu bakizamuka.
Uyu muhanzi, Nigena Prince wiyise Black B muri muzika, amaze gusohora hafi indirimbo 6. Aganira na INYARWANDA, yavuze ko n’ubwo aba mu
Bushinwa ku mpamvu z'amasomo, atabura kubifatanya n’impano ye yo kuririmba mu
gihe abyiyumvamo kandi ntibyakoma mu nkokora amasomo ye.
Black B
asohoye iyi ndirimbo “Ese ni ryari” yafatanije n’abaraperi batutu bakizamuka
barimo; G Chris, K-Bro, na Buchaman, nyuma y'aho yari amaze gusohora iyitwa “Iyo
byanze” yakoranye na G-Chris hamwe na DE IOU. Hari kandi indirimbo yakoranye n’umuraperi Generous 44 yitwa ‘Sconto”.
Uyu muraperi
ubusanzwe abarizwa mu itsinda ryitwa “Falcon Wings” rigizwe n’abahanzi 2, ari
bo Black B na G Chris. Ariko ahanini usanga rimwe na rimwe umwe akora ukwe. Avuga
ko umuziki w’umuntu ntaho wagera utashyigikiwe ariyo mpamvu yumva azakora
ibihangano byiza bigashyigikirwa na benshi n'ubwo ubu bikigoranye kubera amasomo
aha umwanya munini.
KANDA HANO WUMVE “ESE NI RYARI” YA BLACK B,G-CHRIS,K-BRO, BUCHAMAN
TANGA IGITECYEREZO