RFL
Kigali

Nihagira ikivamo! Amakipe azungukira he mu masezerano yasinywe hagati ya FERWAFA na RBA?

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:4/11/2020 13:59
0


Kuri uyu wa kabiri tariki 3 Ugushyingo 2020 ku kicaro cya FERWAFA ni bwo habaga isinywa ry'amasezerano y'imikoranire hagati y'ikigo cy'igihugu cy'itangazamakuru RBA ndetse n'ubuyobozi bw'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda FERWAFA.



Shampiyona y'umupira w'amaguru mu Rwanda yari imaze umwaka idafite umuterankunga nyuma yaho itandukanye na Azam yo muri Tanzania yari isanzwe yerekana iyi mikino.

Amasezerano Azam LTD yari ifitanye na FERWAFA yemereraga amakipe agera kuri 16 ko nibura buri kipe ijya gutangira umwaka w'imikino yizeye Miliyoni zigera ku 10 bivuze ko imigenere n'imikoreshereze y'amafaranga yabo yabaga izwi. Amasezerano kandi ya Azam yayemereraga ko shampiyona y'u Rwanda igomba kwitwa izina ryayo ndetse ikanagira uruhare mu bicuruzwa byabaga biri muri Stade.

Amaserano ya RBA na FERWAFA ateye ate?

RBA na FERWAFA basinyanye amasezerano y'imyaka itatu aho RBA ifite uburenganzira bwo gufata amashusho yose kandi ikaba ariyo itanga amashusho ku bindi bitangazamakuru. RBA kandi yiyemeje ko umunsi w’imikino izajya nibura yerekana imikino ibiri kuzamura ariko batemerewe kujya munsi yayo. Ntabwo shampiyona y’ u Rwanda izitirirwa RBA nk'uko kuri AZAM byari bimeze ku mpande zombi bazajya bakorera hamwe ubundi ikivuyemo bakigabane.

Umuyobozi w'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda, Rt Brig Gen Sekamana Jean Damascene, yatangaje ko  aya masezerano ikiza kirimo ari ugukorera hamwe. Yagize ati "Aya masezerano afite isura itandukanye n'ayo abantu bari bazi, ni amasezerano atandukanye n'uko abanyamakuru mubizi avuga ngo umuntu yasinye iki umuntu yaguze iki. Twe twafashe umwanzuro wo gukorera hamwe, umusaruro twabonye tukajya tuwugabana, ibisobanuye rero ko bitandukanye na ya masezerano ashingiye ku mafaranga runaka."

Umuyobozi w'ikigo cy'igihugu cy'itangazamakuru, Arthur Asiimwe, yatangaje ko basinye amasezerano y'ubufatanye. Yagize ati "Ni amasezerano y'ubufatanye, amasezerano twumvikanyeho twese kuzasangira umusaruro w'ibyavuyemo, sinshidikanya ko ibizava mu myaka itatu bizaba ari umusaruro mwiza cyane."

 

Iyo wumvise imivugire y'aba bayobozi bombi icyo bahuriyeho, ni uko bagomba gukorera hamwe ndetse ko abanyarwanda basubijwe mu gihe bagiye kureba shampiyona yabo.

Ese amakipe yitege iki?

RBA ni ikigo gikurikirwa n'abantu benshi imbere mu gihugu ndetse no hanze ya cyo, kandi kikaba no kuyindi miyoboro  itandukanye nka Canal + byatuma abareba shampiyona y'u Rwanda bazaba benshi ukurikije mu mwaka w'imikino 2019-20 uko byari bimeze. 

Inyungu ya mbere ku makipe, izaba ari ukwigaragaza kw'abakinnyi ku buryo bworoshye bitewe nokugaragara kenshi kandi henshi, ibi bizatuma tubona abakinnyi benshi barambagizwa n’amakipe yo hanze y’igihugu. Icya kabiri twavuga bishobora kuzazamura urwego rw'imisifurire mu Rwanda kuko nta kwirara kuzabaho buri musifuzi azaba aziko ibyo akora biri kurebwa  ku isi hose.

Gusa nyuma y'ibi byose amakipe nayo ashobora kuzahura n'ikibazo cy'ubukene ndetse n'imikoreshereze mibi y'amafaranga yabo. Ku masezerano ya Azam twababwiye ko nibura buri kipe yajyaga gutangira shampiyona izi ko hari aho izakura amafaranga nibura Miliyoni 10, ibyo ikipe ikora byose ikabikora iyakenyereyeho. Gusa ubu mu myaka itatu igiye kuza, ikipe izajya itangira umwaka w'imikino izi ko izabona cyangwa itazabona amafaranga, byatuma bashobora gutungurwa no kugwa mu gihombo kitateganyijwe. 


Rayon Sports imwe mu makipe akura umusaruro mwinshi ku muryango wa sitade

Gukoresha Televiziyo ya RBA ndetse na Apulikasiyo ku buryo bworoshye, bishobora kuzateza igihombo kinini ku makipe. Amakipe menshi akina ikiciro cya mbere mu Rwanda atunzwe n'amafaranga cyangwa se akenera amafaranga ava kuri stade. 

Tugendeye ku ikoranabuhanga rigezweho ndetse rituma nyiri kurikoresha akenera ibimworoheye, ibi bishobora kuzatuma tubona abafana benshi bazajya bahitamo kugura MBs za 200 Frw akareba umukino anyuze kuri Apulikasiyo kandi ikurikiranwa ry'ifaranga ry'uyu mufana ryagorana.

Mu nteko rusange y'abanyamuryango iheruka guterana, umuyobozi w'ikipe ya Gasogi United yagaragaje impungenge z'uko shampiyona nihabwa umucuruzi udafite decoderi bishobora kuzateza igihombo ku makipe yari atunzwe n'amafaranga ava ku muryango wa sitade.

 

KNC umuyobozi wa Gasogi United yagaragaje impungenge ze mu nteko rusange iheruka

Ese abafana bahuriye he n'aya masezerano?

Aya masezerano ya RBA na FERWAFA yaje mu gihe abafana batemerewe kujya kuri stade detse nta n'impinduka zirabaho kubera ikiza cya coronavirus. Buri mukunzi w'umupira w'amaguru mu Rwanda yibazaga uko azareba umupira mu gihe atemerewe kujya ku kibuga ndetse akaba adafite uburyo anakurikirana umukino yibereye kure, gusa twavuga ko aya masezerano yabaye igisubizo. 

Aya masezerano kandi asize umufana afite ubundi buryo bwo kureba umupira kandi bitagombye kujya kuri stade. Aya masezerano yasinywe hagati ya RBA na FERWAFA ashobora kuzaba meza nk'uko ba nyiri kuyasinya babiteganya, ariko hakaba n'impungenge zo kuzitana ba mwana mu gihe amakipe azabura amikoro kandi azi ko hari umuntu uri kugoresha umutungo wabo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND