Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Sano Olvier yashyize hanze indirimbo nshya yitwa “Dependable God” igaragaza ubushobozi bw’Imana yakomeje uyu muhanzi mu bihe yanyuzemo yita ibikomeye aho abantu benshi bamwitaga umuhemu.
Sano
Olvier yamenyekanye cyane ubwo yari mu rukundo na Uwera Carine uzwi nka
Cadette uba muri Leta Zunze ubumwe za Amerika, biba akarusho bamaze gutandukana
nyuma yo gusezerana imbere y’amatego bitegura kubana akaramata, maze abantu
benshi batangira kwibasira umusore nk'uwariye imitungo y’umukobwa yarangiza
akamwanga kandi bari bamaranye hafi imyaka 3 bari mu munyenga w’urukundo.
Mu
kwitwa Bihemu ahantu hose, Sano Olvier avuga ko Imana ikora ibitangaza, kuko yamukomeje imutera imbaraga zo kwihangana no gukomeza ibikorwa bye bya
muzika. Uyu muhanzi umaze gusohora indirimbo zisaga 10, yasohoye “Dependable
God”
bishatse kuvuga ngo ''Imana Niyo kwishingikirizaho''. Muri iyi ndirimbo harimo
amagambo avuga ko 'Imana Niyo intera
Imbaraga''.
Ku gitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo, Sano Olvier
aganira na INYARWANDA.COM, ahamya ko mu gihe wanyuze mu bihe bikomeye nta kintu
na kimwe wakora utabanje kwishingikiriza Imana, kuko ariyo ishobora byose, ikomeza umuntu, akiyibagiza ibyamubayeho byose.
Yagize: “Mu butumwa buri mu ndirimbo, nashakaga kwerekana ko nta kintu na kimwe umuntu ashobora kwishingikirizaho uretse Imana gusa, kuko iri hejuru ya byose, abantu bashobora kukuvaho bakakwanga ariko Imana yo ntabwo yakuvaho ni nayo igutera imbaraga, ikanagukomeza mu bihe bikugoye.
Rero nta kindi umuntu agomba kwishingikirizaho
uretse Imana yonyine. Imana yarankomeje
ubwo bose bari baramvuyeho banyita umugome, umwambuzi bakantera amabuye, ariko
siko byari bimeze nta kindi nari gukora usibye kwisunga Imana nk’umurimo nkora buri
munsi”.
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO “DEPENDABLE GOD” YA SANO OLVIER
Sano Olvier umuhanzi wa Gospel uri kuzamuka neza mu Rwanda
TANGA IGITECYEREZO