RFL
Kigali

"Nagerageje kwiyahura nkiri muto" -Tiwa Savage yahishuye ubuzima bubi yanyuzemo akiri umwana

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:4/11/2020 11:20
0


Umuhanzikazi Tiwa Savage utarakunze gutangaza ubuzima bwe bwite, yavuze byinshi byamuranze akiri muto mbere y'uko amenyekana.



Tiwa Savage uyoboye urutonde rw’abagore bakomeye mu muziki w’Africa ukomoka mu gihugu cya Nigeria ni byinshi yanyuzemo atigeze abwira abafana be cyangwa ngo abibwire itangazamakuru.

Mu kiganiro cy’uruhererekane cyitwa Black Box gikorwa na Ebuka Obi-Uchendu, Tiwa Savage yasubije amaso inyuma ubwo yari afite imyaka icumi y’amavuko yaragiye kuba mu gihugu cy’ubwongereza. Yagarutse ku buzima bubi yanyuzemo bwanamuteye gutekereza kwiyahura.

Yavuze ko ubwo yajyaga ku ishuri yari ataramenya kuvuga icyongereza neza nk'uko abandi bana b'abazungu biganaga bakivugaga. Umunsi we wa mbere ajya kwiga ngo ntazawibagirwa kuko ubwo bamubwiraga kwivuga amazina abandi bana baramusetse ndetse na mwarimu ananirwa gusubiramo izina rye maze amubaza impamu yitwa nabi.

Tiwa Savage yakomeje anavuga ko ubwo babaga bagiye kurya wasangaga abana b'abazungu baza aho yicaye maze bakamuserereza, bakamwambura ibiryo yazanye by’impamba bavuga ko biri kubanukira.

Ibyo byose ni byo byakomeje kumubabaza bikomeye gusa byaje gufata indi ntera ubwo batangiye kumuhimba amazina agaragaza ko ari umwirabura wiga mu bazungu. Muri ayo mazina harimo nka Fufu hamwe na Negro girl.

Yagerageje kubibwira ababyeyi anabasaba ko bamusubiza iwabo mu gihugu cya Nigeria gusa ababyeyi be barabyanga. Bitewe n'uko yari amaze kubona abandi bana banyuraga mu bibazo bimwe n'ibye biyahura, nawe yaje kubitekereza ko yakwiyahura.

Tiwa Savage yakomeje avuga ko icyatumye atiyahura ari uko yari atangiye kwiga kuririmba. Iyo yabaga yahuye n'ibyo bibazo byose yahitaga ajya kuririmba maze bikamwibagiza agahinda yagize.

Yanavuze ko ari inshuro ya mbere atangaje ubu buzima yanyuzemo. Yanakanguriye urubyiruko rugira ibibazo bitandukanye byabatera gutekereza kwiyahura ko ibyo atari byiza ahubwo ko bashaka ubufasha kubabizobereyemo bakabafasha.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND