RFL
Kigali

Ibyo wamenya ku ‘Basotho’ aho umukobwa asindira mu ruhame kugira ngo abone umugabo

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:4/11/2020 10:10
0


Indangagaciro ziranga umugore mwiza si zimwe ku Isi hose. Mu gihe ahenshi umukobwa asabwa kwiyubaha, kwirinda gukora imibonano mpuzabitsina mbere y’uko ashyingirwa, kwirinda inzoga n’ibiyobyabwenge ibi bikamugira umwari ubereye urugo, muri Afurika y’Epfo mu bwoko bw’Abasotho ‘Sotho tribe’ ibyaho bitandukanye n’ibi.



‘Basotho’ ni ubwoko bw’ingenzi kandi bunini muri iki gihugu cyo mu majyepfo y’Afurika. Afurika y’Epfo ituwe n’abantu barenga miliyoni 8 bo mu bwoko bw’Abasotho. Abakobwa bo muri ubu bwoko nibo batwara kenshi irushanwa ry’umukobwa urusha abandi uburanga riba buri mwaka.

Aba bakobwa ahanini icyo barusha abandi bakobwa ni ubuhanga bwo kubyina. Bitekerezwa ko ubuhanga bihariye mu kubyina ariyo mpamvu nyamukuru itumye kugeza ubu bamaze gutwara irushanwa rya nyampinga inshuro 28.

Mu Basotho, ubuharike ni ikintu gisanzwe. Umugabo umwe usanga afite abagore 4 cyangwa 5 baba mu mazu atandukanye. Ubukungu bw’Abasotho bushingiye ku buhinzi n’ubworozi. 

Ubukwe bw’Abasotho buhenda cyane abagabo kuko umuryango w’umukobwa utanga udufaranga duke, amafaranga menshi agatangwa n’umuryango w’umugabo.

Abakobwa b’abasotho bambara inigi ndetse z’umukara ‘Letsopa’. Abasotho ni abahanga cyane mu kwenga kurusha andi moko yo muri Afurika. Inzoga yabo y’umwihariko yitwa ‘Jwala’.

Mu birori byo kunywa inzoga bita ‘alcohol reed dance’, abakobwa b’amasugi banywa inzoga nyinshi cyane bagasinda, kugira ngo biyereke abagabo bakeneye gushaka abagore.

Ubwoko bw’Abasotho butuye ahitwa Gauteng mu gihugu cy’Afurika y’Epfo hafi y’igihugu cya Namibia na Zambia.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND