RFL
Kigali

Kaayi umuhanzi ukizamuka naramuka amenyekanye avuga ko azatinyura abo ku ivuko mu karere ka Nyagatare

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:4/11/2020 10:07
0


Kayitare Vital ukoresha Kaayi mu muziki yakoze indirimbo ya mbere mu njyana ya R&B asobanura ko ajya afata umwanya akitoza ijwi ibimenyerewe ku bahanzi babigize umwuga. Avuga ko naramuka ateye imbere azatinyura abo ku ivuko mu karere ka Nyagatare.



Ubusanzwe umuhanzi uri kuzamuka hano mu Rwanda aba afite inyota yo kugera ku nzozi ze ariko rimwe na rimwe agahura n’ibimunaniza yaba ava ku izima agasoza urugendo rwe mu maguru mashya. Iyo azi icyo ashaka ibimuzitira bimubera urumuri rumumurikira mu mwijima uba umutegereje.

Kaayi yabwiye Inyarwanda.com ko nta muntu n'umwe akomoraho impano mu muryango w’abana 11 bavukana. Akomoka mu ntara y’i Burasirazuba mu karere ka Nyagatare, kuri ubu akaba ari i Kigali aho yatangiriye urugendo rwa muzika muri Kamena 2020. Yifuza ko umuziki wamutunga akawugira umwuga. Ati:”Moonlight niyo ndirimbo ya mbere nshyize hanze ni nayo ndirimbo nakoze ninjiye muri studio”.

Indirimbo Moonlight mu buryo bw’amashusho yakozwe na Producer Mantra Made amashusho yayo afatwa na Alancreations ariko imyenda yayambitswe na Uno fashion Agency ndetse na HoffenstoreMu minsi mike imaze kuri shene ye ya You Tube imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi icyenda ikaba yaravuzweho n’abasaga 54.

Kaayi akomorahe impano?


Ku myaka 21 y’amavuko nta muntu numwe wo mu muryango akomoraho impano, gusa yifuza kuzafasha abanyempano bo mu Karere ka Nyagatare. Abajijwe niba hari uwo akomoraho impano yagize ati: ”Nta we”.

Umuryango we wakiriye neza indirimbo ye ya mbere ariko by'umwihariko nyina umubyara byaramutangaje. Kaayi mu wa 2017 yasoje amashuri yisumbuye ariko yifuza gukomeza ari nako abifatanya n’umuziki.

Ese akora umuziki yishimisha?

Kaayi asobanura ko umuziki awushoramo ari yo mpamvu yifuza ko wamubyarira inyungu n'ubwo adafite ikipe imufasha aracyasunikwa n’umuryango we. Ati:”Ni family support yaba audio na video”. 

Kuba akizamuka mu muziki avuga ko producer atigeze amugora ahubwo bakoranye neza kugeza indirimbo irangiye. Kaayi asobanura ko atemeranya n’abahanzi bakoresha ibiyobyabwenge mu mwuga w’umuziki ahubwo bakwiriye gufata umwanya bakitoza kugorora ijwi (vocal war up).

Fungura hano urebe indirimbo Moonlight ya Kaayi








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND