Bitunguranye Polisi y’igihugu cya Uganda yataye muri yombi umuhanzi Bobi Wine amaze amasaha macye atangaje ko aziyamamariza kuba Perezida w'iki gihugu.
Nk'uko television ikorera mu gihugu cya Uganda yitwa NBS yabitangaje yavuze ko umuhanzi Bobi Wine amazina ye nyakuri ari Robert Kyagulanyi Ssentamu, yahagaritswe n'aba polisi ubwo yari atwaye imodoka ye maze bakamutwara mu modoka ya polisi.
Ibyo byabaye kandi hashize iminsi micye ubuyobozi bushinja uyu muhanzi Bobi Wine gutegura imyigaragabyo itemewe maze igatera akaduruvayo mu mujyi, ibyo akaba yarabihakanye.
Kugeza ubu polisi y’igihugu cya Uganda ntiratangaza impamvu yataye muri yombi uyu muhanzi.
TANGA IGITECYEREZO