RFL
Kigali

Bobi Wine yafashwe n'aba Polisi nyuma y’amasaha 5 amaze gutangaza ko aziyamamariza kumwanya wa Perezida

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:3/11/2020 21:40
0


Bitunguranye Polisi y’igihugu cya Uganda yataye muri yombi umuhanzi Bobi Wine amaze amasaha macye atangaje ko aziyamamariza kuba Perezida w'iki gihugu.



Nk'uko television ikorera mu gihugu cya Uganda yitwa NBS yabitangaje yavuze ko umuhanzi Bobi Wine amazina ye nyakuri ari Robert Kyagulanyi Ssentamu, yahagaritswe n'aba polisi ubwo yari atwaye imodoka ye maze bakamutwara mu modoka ya polisi.

Ibyo byabaye kandi hashize iminsi micye ubuyobozi bushinja uyu muhanzi Bobi Wine gutegura imyigaragabyo itemewe maze igatera akaduruvayo mu mujyi, ibyo akaba yarabihakanye.

Kugeza ubu polisi y’igihugu cya Uganda ntiratangaza impamvu yataye muri yombi uyu muhanzi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND