RFL
Kigali

Bimwe mu bizagufasha mu gihe wababaye cyangwa ufite agahinda

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:4/11/2020 8:26
0


Kubabara no kugira agahinda ni ibintu bikunze kuba ku bantu benshi kandi biranga ubuzima tubamo, akenshi tugerageza kubirwanya bikanga kuko tutaba tuzi icyo twabikoraho.



Mu gihe wisanze ubabaye cyangwa ufite agahinda kandi wifuza kubihagarika ushobora gukoresha ubu buryo 7 mu guhangana n’umubabaro.

 1) Andika: Ushobora kwifashisha uburyo bwo kwandika kuko akenshi iyo urakaye utaba ushaka kuvuga ku byakubabaje. Wakwitabaza agakarine n’ikaramu maze ukandika icyo ufite ku mutima.

2) Fasha abandi: Mu gihe wishwe n’agahinda ushobora kukirengagiza ufasha abandi bantu, yaba mu mirimo y’amaboko cyangwa n’ahandi bakeneye ubufasha ukabafasha, ibi bizakwibagiza umubabaro ufite.

3) Kora isuku: Gukora isuku mu nzu cyangwa gufura imyenda bizagufasha kugabanya gutekereza ku byakubabaje ahubwo ukarangazwa no gukora isuku gusa.

4) Reba amashusho atandukanye: Ushobora kureba filime cyangwa amashusho y’indirimbo zitandukanye, ubwonko bwawe buzarangarira ku byo amaso yawe ari kureba maze agahinda wari ufite gashire.

5) Kora imyitozo ngorora mubiri: Kuba wakora siporo bizagufasha kwibagirwa ibyakubabaje, wakora siporo zitandukanye yaba ari ukwiruka hamwe n’izindi zizagufasha kukumaramo agahinda.

6) Tembera: Kubabara ukaguma wicaye ahantu hamwe nabyo ntacyo bigabanura, icyiza ni ukuba watembera ugahura n’abantu cyangwa ukabona ibintu bikurangaza.

7) Akubufasha: Nubona wowe ku giti cyawe utabashije kwiyibagiza agahinda, wakwegera inshuti zawe cyangwa undi muntu wizeye akagufasha, wamuganiriza ku byakubabaje maze nawe akakugira inama z'uko wabyitwaramo.

Ngubwo uburyo 7 wakoresha mu guhangana n’agahinda cyangwa umubabaro watewe n’ibintu bitandukanye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND