FERWABA yamaze guhamagara abakinnyi 19 b'ikipe y'igihugu ya Basketball aho bagomba kwitabira amarushanwa yo gushaka itike ya Afro Basket 2021, u Rwanda rukaba ruzakira amatsinda agera kuri atatu.
Imikino
yo guhatanira itike ya Afro Basket 2021, izakinwa mu matsinda, guhera tariki 26
kugeza 29 Ugushyingo, aho mu Rwanda hazateranira amatsinda atatu (A, B na D)
naho itsinda E rikazakinira mu Misiri, mu gihe abo mu itsinda C bo bakinnye
mbere ya Werurwe 2020.
Abakinnyi
bahamagawe ndetse n'abatoza babo.
Dore
uko itsinda D u Rwanda rurimo rizakina:
26
Ugushyingo Nigeria izakina na Algeria, u Rwanda rukine na Mali. Mu gihe tariki 28 Ugushyingo, Algeria izakina na Mali, u Rwanda rukine na Nigeria. Ku munsi wa nyuma Nigeria izakina na Mali, u Rwanda
rukine na Algeria.
TANGA IGITECYEREZO