RFL
Kigali

Amaraso mashya mu muziki n’abamaze igihe bahurijwe mu bitaramo biherekeza umwaka wa 2020

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:3/11/2020 17:52
0


Guhera kuri uyu wa Gatandatu tariki 07 Ugushyingo 2020 kugeza ku wa 31 Ukuboza 2020, nta rungu kuri Televiziyo y’u Rwanda (RTV), aho abanyarwanda n’abandi bazasururutswa n’abahanzi b’amaraso mashya n’abamaze igihe mu muziki mu ruhererekane rw’ibitaramo byiswe ‘My Talent Live Concert’.



Ibi bitaramo bizafungurwa n’umuhanzi umaze igihe kinini yubakiye inganzo ye kuri gakondo, Jules Sentore bizapfundikirwe n’abahanzi bo mu inzu ifasha abahanzi mu bya muzika yitwa Kina Music aribo Nel Ngabo ndetse na Platini Nemeye.

Ibitaramo ‘My Talent Live Concert’ bizamara ibyumweru icyenda bitambuka kuri Televiziyo y’u Rwanda, bivuze ko buri Cyumweru hari igitaramo kimwe gusa.

Buri muhanzi azajya ahabwa urubuga agaragaze impano ye, avuge intangiriro y’urugendo rwe mu muziki, icyatumye ashikama mu muziki n’ibindi byinshi biteye amatsiko abafana n’abakunzi b’umuziki bifuza kumumenyaho.

Bizajya bifatirwa muri Intare Conference Arena bitambuke kuri Televizyo y’u Rwanda. Ni ibitaramo biteguwe bibisikana n’iserukiramuco rya Iwacu Muzika Festival ryasusurukije umubare munini w’Abanyarwanda.

Mu kiganrio n’itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri tariki 03 Ugushyingo 2020, Mushyoma Joseph [Boubou] Umuyobozi wa EAP, yavuze ko we n’abo bafatanya bari bamaze igihe batekereza kuri ibi bitaramo mu murongo wo kongera gufasha Abanyarwanda gususurukira mu rugo hagendeye ku bihe Isi irimo.

Avuga ko kuri iyi nshuro ntacyo bagendeyeho bahitamo abahanzi baririmba muri ibi bitaramo, uretse kuba barashatse guhuza abahanzi bashya mu muziki ndetse n’abandi bamaze igihe mu muziki ariko bafite impano.

Ni ibitaramo kandi avuga ko bizajya bica kuri Televiziyo y’u Rwanda bitewe n’ibihe u Rwanda n’isi barimo byo guhangana na Covid-19. Ndetse ngo si ngaruka mwaka nk’uko benshi bashobora kubicyeka.

Akomeza ati “Ni igikorwa kijyanye n’ibihe turimo bya Covid-19. Twakomeje nka kompanyi iri mu myidagaduro dukomeza gutekereza ni iki kindi twakora muri ibi bihe bigoye. Nibwo tuvuze tuti ‘hari impano nyinshi zirikuzamuka, harimo ab’amaraso mashya barimo barakora bagenda bazamuka.

“Reka turebe uburyo twakora ikindi gikorwa izaguhuza abahanzi bakizamuka bari kwiyerekana n’abahanzi bamaze igihe muri muzika ariko nabo bafite impano zabo. Turavuga tuti izo mpano ziri kuzamuka reka tuzihuze na bakuru babo hanyuma dukore igitaramo.”

Mushyoma avuga ko ibi bitaramo babyitezeho gufasha abanyempano kwigaragaza mu buryo bwagutse, no gufasha Abanyarwanda kuticwa n’irungu mu mpera z’icyumweru.

Ku wa 31 Ukuboza 2020 hazaba igitaramo kizahuriramo abahanzi babiri (Nel Ngabo na Platini) ni mu gihe mu bindi byumweru hazajya hatarama umuhanzi umwe.

Ni ku mpamvu Mushyoma asobanura ko uyu munsi ufite umwihariko kuko ‘uzafasha abanyarwanda kwinjira mu mwaka mushya banasoza umwaka wa 2020’.

Kuri iyi nshuro nta muhanzi wo mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ndetse n’amakorali yashyizwe muri ibi bitaramo.

Mu baterankunga b’ibi bitaramo harimo ikinyobwa cyitwa ‘Cheetah Energy Drink’ cy’uruganda rwa Bralirwa. Ni ikinyobwa gikorerwa mu Rwanda, ndetse kigizwe na Malt.

Samputu Patrick Ushinzwe kwamamaza ibikorwa bya Bralirwa mu Rwanda, yavuze ko bishimiye gutera inkunga ibi bitaramo, kuko hari n’ibindi bashyigikiyemo abahanzi ubu bakaba bamaze kuba ubukombe.

Yavuze ko Bralirwa yishimira gushyigikira urugendo rw’iterambere rw’umuhanzi, ari nayo mpamvu n’abahanzi b’amaraso mashya bagomba gushyigikirwa mu nguni zose.

Ati “Nta gushidikanya nka Bralirwa twishimiye kubinyuza muri iki kinyobwa gishya. Biradushimishije ko dutangiranye urugendo, ubwo tuzanarusoza tukiri kumwe.”

Jules Sentore ni we uzabimburira abandi muri ibi bitaramo, aho azatarama ku wa 07 Ugushyingo 2020; Marina azatarama ku wa 14 Ugushyingo 2020, Peace Jolis ku wa 21 Ugushyingo 2020, B Threy ku wa 23 Ugushyingo 2020.

Mico The Best ku wa 03 Ukuboza 2020, Rugamba Yverry ku wa 10 Ukuboza 2020, Ku wa 17 Ukuboza 2020 hazatarama Uncle Austin, Alyn Sano ku wa 24 Ukuboza 2020 naho ku wa 31 Ukuboza 2020 hazatarama Platini Nemeye na Nel Ngabo.

Abahanzi 10 bazaririmba mu bitaramo 'My Talent Live Concert' bizasozwa ku wa 31 Ukuboza 2020






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND