Icyamamare mu gukina filime John Deep yatsinzwe bidasubirwaho n’ikinyamakuru The Sun yashinjaga kumwandikaho inkuru z’ibinyoma ndetse zikamwanduriza izina rye.
Mu biza ku isonga mu byo John Deep yashinjaga iki kinyamakuru gikorera mu gihugu cy’u Bwongereza harimo nko kuba iki kinyamakuru cyaramwise umugabo ukubita abagore, ubwo uwahoze ari umugore we Amber Heard yavugaga ko John Deep yamukubitaga.
Amber Heard akimara gutangaza ibyo yapfuye n’uwahoze ari umugabo we John Deep birimo kumukubita, ikinyamakuru The Sun cyahise gisohora inkuru ivuga ko John Deep ari inyamaswa ikubita abagore.
Mu kwezi kwa 7 ni bwo uru rubanza John Deep yashinjagamo iki kinyamakuru rwatangiye, uyu mugabo kandi yanavugaga ko yagiye abura akazi kari kumwinjiriza amafaranga menshi bitewe n'inkuru The Sun yanditse imusebya.
Urubanza rwa nyuma rwabaye ku munsi w’ejo gusa ibyavuyemo byagizwe ibanga kugeza mu gitondo cy’uyu munsi ni bwo byatangajwe ko ikinyamakuru The Sun cyatsinze John Deep.
Gusa nubwo John Deep yatsinzwe n'iki kinyamakuru, yakomeje guhakana ibyo uwahoze ari umugore we Amber Heard yamuvuzeho ari nabyo iki kinyamakuru cyanditse.
TANGA IGITECYEREZO