RFL
Kigali

Menya ibizakubwira umukobwa cyangwa umugore ugukunda mu ibanga

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:4/11/2020 9:34
0


Rimwe na rimwe umukobwa cyangwa umugore ajya akunda umusore cyangwa umugabo ntabimubwire bitewe n’impamvu imwe cyangwa nyinshi atashatse ko uwo yakunze amenya. Bishobora no guterwa n’uko yabuze aho ahera uwo musore cyangwa umugabo.



N'ubwo umukobwa cyangwa umugore yakunda umusore cyangwa umugabo ntabimubwire, biroroshye ko uwakunzwe asoma ibimenyetso uwo mugore cyangwa uwo mukobwa akora ukamenya ukuri abitse mu mutima.

1.Umukobwa cyangwa umugore yakunze umugabo ntabimubwire, agira isoni, akanibombarika cyane iyo uwo mugabo cyangwa uwo musore amugeze iruhande. Iyo uwo mugabo asesenguye neza akabona uwo mukobwa adasanzwe agira iyo myitwarire ku bandi basore biba ari ikimenyetso cy’uko amukunda akaba yarabuze aho amuhera abimubwira.

2. Aramurwanirira akaba yanakwemera gushyira ubuzima bwe mu kaga kubera uwo musore. Icyo abikorera ni ukugira ngo uwo musore azibwirize asome amarangamutima ye.

3. Umukobwa ukunda umusore mu ibanga, ashishikazwa no kumenya ikintu cyose kerekeye kuri uwo musore, yaba ibyo uwo musore yagezeho, ibibazo uwo musore afite, no kumenya neza imyirondoro y’uwo musore kandi akayifata mu mutwe. Biroroshye ko umukobwa ugukunda mu ibanga usanga yarafashe mu mutwe numero yawe ya telephone cyangwa itariki yawe y’amavuko.

4. Iyo abonye uri kuvugana n’abandi bakobwa, cyangwa akabona abandi bakobwa bakwegereye asa nuwijima mu maso agaragaza ko bitamushimishije.

5. Akwandikira ubutuma bugufi, agahita ahindukira akigira nk’aho bimubayeho ku bw’impanuka akakwiseguraho.

6. Arema amahirwe yose yatuma muhura, mwanahura agakora uko ashoboye mugatindana.

7. Aba azi ibyo ukeneye: Nk’ibiryo ukunda, ikipe ufana, ibinyobwa ukunda akamenya ibyo witaho kurusha uko izindi nshuti zawe zabimenya.

8. Mu kanya nk’ako guhumbya ujya kubona ukabona arakurakariye utazi aho biturutse, bidatinze akagusaba imbabazi.

Niba uri umugabo cyangwa umusore ukajya ubona umugore cyangwa umukobwa ukwitwaraho gutya, nta wamenya wasanga yaragukunze akabura aho aguhera abikubwira.

Ibi bishobora no kuba ku mugabo cyangwa umusore ukunda umukobwa gusa ku bagabo bibaho gake cyane kuko akenshi iyo umusore cyangwa umugabo akunze umukobwa cyangwa umugore aratobora akabimubwira.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND