RFL
Kigali

Mashami yasezereye abandi bakinnyi 3 mu ikipe y'igihugu Amavubi barimo rutahizamu wa Gasogi United

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:3/11/2020 10:50
0


Umutoza w'ikipe y'igihugu Amavubi Mashami Vincent yasezereye abakinnyi batatu barimo rutahizamu wa Gasogi United Iradukunda Jean Bertrand.



Tariki 26 Ukwakira 2020 ni bwo Mashami nanone yari yasezereye abakinnyi bagera kuri 6 bari batangiranye n'abandi umwiherero kongeraho Sugira Ernest wari wagize ikibazo cy'imvune. Nyuma yo gusezererwa kw'aba bakinnyi imyitozo y'ikipe y'igihugu Amavubi yarakomeje ndetse hatangira no kuza abakinnyi bakina hanze y'igihugu, ndetse n'abakinnyi ba APR FC, byatumye hari abakinnyi basezererwa kugira ngo Mashami asigarane abakinnyi bacye kandi batanga itandukaniro.

Abakinnyi batatu basezerewe:

1. Mico Justin ukinira Police FC

2. Iradukunda Jean Bertrand ukinira Gasogi United

3. Twizerimana Martin Fabrice ukinira Police FC

 

Iradukunda Jean Bertrand wahoze akinira Mukura ari mu bakinnyi batatu basezerewe

Abakinnyi bari basezerewe mbere

1. Ndekwe Felix umukinnyi wa As Kigali

2. Bayisenge Emery umukinnyi wa As Kigali

3. Kalisa Rashid umukinnyi wa As Kigali

4. Usengimana Faustin umukinnyi wa Police FC

5. Iradukunda Eric umukinnyi wa Police FC

6. Bizimana Yannick umukinnyi wa APR FC

Kugeza ubu hamaze gusezererwa abakinnyi batatu ba As Kigali ndetse n'abakinnyi bane ba Police FC kongeraho umukinnyi umwe wa APR FC, umukinnyi wa Rayon Sports ndetse na Bertrand wa Gasogi United.

Amavubi afite umukino na Cape Verde tariki 11 Ugushyingo 2020 muri Cope Verde ndetse bakazahita bakina umukino wo kwishyura tariki 17 Ugushyingo 2020 i Kigali.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND