Mu buzima busanzwe bivugwa ko ikiremwamuntu cyaremanywe ishyari ariko risanzwe gusa ikibazo kivuka iyo amarangamutima ahindutse ugasanga rya shyari ntirikiri irisanzwe ahubwo ryavuyemo urwango n’ubugome.
Ni ngombwa kumenya ibimenyetso bishobora kukwereka ko hari umuntu ugufitiye ishyari ugirango umenye uko umutwara ndetse unamwirinde mu buryo bwose bushoboka. Niba ushaka kubungabunga ubuzima bwawe rero, hano hari ibimenyetso byagufasha kumenya umuntu ugufitiye ishyari rikomeye:
Yishimira gutsindwa kwawe: Mu buzima tubayemo duhuriramo
n’ibintu byinshi yaba ibibi ndetse n’ibyiza icy’ingenzi ni uko umuntu amenya
kongera kwijajara mu gihe yahuye n'ibibi ndetse akagira imbaraga ziruta iza
mbere, umuntu ugufitiye ishyari rero uzamubwirwa n’uko mu bihe byawe bibi azaba
yishimye, nubona uyu muntu ujye umugendera kure yakora buri kimwe kugira ngo
ugubwe nabi.
Akwangira ubusa: Mu buzima tubayemo abantu bamwe barangana
abandi bagakundana ku bw’impamvu runaka, umuntu ugufitiye ishyari rero ahanini
uzamubwirwa n’uko akwanga ntacyo mupfa ahanini uyu muntu nta kindi akwangira
ni uko agufitiye ishyari gusa.
Arakwigana: Umuntu ugufitiye ishyari ahanini agerageza
kwigana ibikorwa byawe, imyitwarire yawe ndetse n’imivugire yawe ahanini atari
uko agukunze ahubwo ari ukugira ngo arebe ko yajya hejuru yawe, nubona uyu muntu
uzamwitondere.
Akugira inama zitari nziza: Umuntu ugufitiye ishyari
uzamubwirwa n’uko mu gihe uri mu bihe
bibi bigoye cyangwa ushidikanyaho ntazatinda kwifashisha icyemezo cyawe cyo
kuguha inama zizatuma ibintu birushaho kuba bibi.
Ahora aguca intege no mu byiza wagezeho: Ikizakubwira
umuntu ugufitiye ishyari ni uko atazigera na rimwe agushimira intambwe wagezeho
ahubwo azakora uko ashoboye akwereke ko ntacyo uzigezaho.
Src: santeplusmag.com
TANGA IGITECYEREZO