Igisata cy’Imyidagaduro ni kimwe mu bintu byigarurirwa na benshi ku isi, umuziki noneho burya ugira agahararo kakarangira vuba, kandi iyo abafana bakurekuye biragorana cyane kongera kubigarurira. Nsengiyumva (Igisupusupu) na Mwiseneza Josianne ni bo bantu bavuzwe cyane mu myidagaduro yo mu Rwanda muri 2019 barayiryoshya karahava.
Abakunzi ba muzika n’abawukurikiranira hafi, bazi neza ko Nsengiyumva Francois atari icyamamare mbere ya 2018, yari umuntu ucurangira abahisi n’abagenzi agahabwa igiceri cy'100 Frw akabacurangira umuduri. Mu myaka Nsengiyumva François yari amaze mu karere ka Gatsibo avukamo ari naho atuye, nta muntu wari umuzi mu mujyi wa Kigali nk’umuhanzi ucurangisha umuduri kandi bigatanga injyana nziza iryoheye amatwi.
Nsengiyumva Francois (Igisupusupu)
Imana yaje gutunga inkoni Nsengiyumva (Igisupususupu) mu
mpera z’umwaka wa 2018 maze ahura n’umugabo ukora muzika, Alain Mukurarinda umuhanzi
w’umuhanga, maze atangira kumufasha no kumubyaza umusaruro nk’umunyempano,
ni ko kumukura i Gatsibo amumenyesha Abanya-Kigali n’abatura Rwanda bose.
Nsengiyumva yazamuwe n’indirimbo yitwa "Mariya
Jeanne’, yumvikanamo ijambo ‘Igisupusupu’ maze abakunzi b’umuziki bayisamira
hejuru muri 2018 na 2019 yamamara atyo nk’umuhanzi ukunzwe bamuhimba (Gisupusupu)
maze iyi ndirimbo ye irakundwa karahava, ubu ikaba imaze kurebwa n’abantu hafi Miliyoni 3 ku rukuta rwa Youtube rwa Alain
Muku (Boss Papa).
Gukoresha igitaramo, Nsengiyumva Francois (Igisupusupu) atarimo muri 2019 wari kuba utarebye neza. Kubera kwamamara mu Rwanda, Igisupusupu yanditswe n’ibinyamakuru bikomeye mu Rwanda no hanze nka BBC, bivuga ko Nsengiyumva ari we muhanzi w’ikirangirire mu Rwanda uzahurira ku rubyiniro na Diamond Platnumz i Kigali tariki 17 Kanama 2019.
Byarabaye koko igitaramo cya Iwacu Musika Feastival kitabirwa n’imbaga nyamwinshi maze Nsengiyumva akubita umuduri abantu bose basimbukira mu bicu, gusa byagaragaye ko atari kurenza abafana Diamond ariko yaramuyingayinze. Umwaka wa 2020, uyu muhanzi ntiyumvikanye cyane mu muziki nk'uko byari bimeze mu 2019, gusa aherutse kugaruka mu isura nshya ubwo yagaragaraga mu mafoto yishyizeho amaherena ndetse afite na tentire nabwo yongera kuvugisha benshi.
Nsengiyumva w'i Gatsibo yageze i Kigali akurirwa ingofero
Indi nkuru yari igezweho cyane mu mwaka wa 2019 mu myidagaduro ni iya Mwisezenza
Josiane wari witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2019 aturutse mu cyaro cyo mu karere ka
Karongi, maze aza guhatanira itike yo guhagararira intara y’Uburengerazuba
mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019.
Mwiseneza yakangaranije imyidagaduro mu 2019
Abanyamakuru bose bagikubita amaso Mwiseneza Josiane
bahise bamwerekezaho camera batangarira uburyo yitinyutse akiyemeza guhatanira ikamba n'abakobwa akenshi baba batuye muri Kigali. Baramushyigikiye karahava, bakorana nawe ibiganiro byinshi abandi bakobwa bari mu ihatana amakuru aba make kuri bo
hakumvikana Mwiseneza Josianne winjiye muri iri rushanwa avuye mu cyaro yanatsitaye ku ino
ry’igikumwe.
Mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019, Mwiseneza Josianne yeretswe urukundo n'abatari bacye, bamujya inyuma kugeza abaye umukobwa wakunzwe na benshi mu irushanwa rya Nyampinga w'u Rwanda yegukana ikamba rya Nyampinga ukunzwe cyane mu mwaka wa 2019 (Miss Popularity 2019).
Nyuma y’irushanwa yarakomeje arakundwa ku
mbuga nkoranyambaga ariko bigenda bigabanuka mu 2020 anavugwa gake. Icyakora mu minsi ishize aherutse kongera kwigarurira ipaji ibanza y'ibitangazamakuru ubwo yari yambitswe impeta y'urukundo n'umusore bakundana banitegura kubana.
Mwiseneza Josiane yarakunzwe cyane muri Miss Rwanda 2019
Ubwamamare bwe bwatumye Miss Mwiseneza Josiane atangaza ko yateguye
igitaramo cyo kwishimana n’abafana be, akaba ari igitaramo yari yatumiyemo umunya-Nigeria, Tiwa Savage uri
mu bagezweho ku mugabane wa Afurika. Ibi birori byari kuba hagati ya Gicurasi na Nyakanga mu mwaka wa 2019, icyakora byarangiye bitabaye.
Byarangiye Mwiseneza abaye Miss wakunzwe na benshi
Twavuga
ko umwaka wa 2019 wabaye uw’amateka mu mwidagaduro yo mu Rwanda, aho aba bantu
2 twagarutseho muri iyi nkuru; Nsengiyumva Francois na Mwiseneza Josiane ari bo bayiryoheje karahava.
TANGA IGITECYEREZO