RFL
Kigali

Nyina yafungiwe muri Congo azizwa ko ari Umunyarwanda: Ubuzima bwa Emmy wemerewe na Rwirangira gukorana indirimbo-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:2/11/2020 11:39
0


Umuhanzi w’umunyempano Sibomana Emmanule [Emmy Vox] yatangaje ko yasubiyemo indirimbo ‘Merci’ y’umuhanzi mpuzamahanga Alpha Rwirangira, bitewe n’uko ari indirimbo isubiza intege mu buzima bwe kuko yavukiye anakurira mu buzima bugoye.



Tariki 25 Ukwakira 2020 ni bwo Alpha Rwirangira ubarizwa muri Canada yatangaje ko agiye gusubiramo indirimbo ye ‘Merci’ afatanyije n’umuhanzi ukizamuka Emmy Vox wagaragaje impano idasanzwe, kuva yamumenya. 

‘Merci’ ni imwe mu ndirimbo za Alpha Rwirangira zakunzwe. Mu gihe cy’imyaka itatu imaze ku rubuga rwa Youtube imaze kurebwa n’abantu 1,157,915. Iyi ndirimbo yatanzweho ibitekerezo 238, ndetse benshi baracyavuga ko ihembura imitima y’abo.

Emmy Vox yamenyekanye muri Werurwe 2020 ubwo yasubiragamo indirimbo ‘Sinzi uko ubigenza’ na ‘Wowe ntuhinduka’ mu rwego rwo gufasha Adrien Misigaro na Gentil Misigaro kwamamaza igitaramo bakoze muri Werurwe 2020.

Ni nabwo Alpha Rwirangira bamenyanye batangira kuvugana kuva ubwo. Uyu muhanzi yagiye agira inama Emmy Vox z’uko azitwara mu rugendo rwe rw’umuziki nk’umuhanzi wigenga, anasamuba gukomeza gukuza impano ye.

Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Emmy Vox yatangaje ko yasubiyemo indirimbo ‘Merci’ agira ango atungure Alpha Rwirangira, ariko kandi ngo ni indirimbo ikomeza ubuzima bwe bitewe n’amagambo ayigize.

Ni indirimbo avuga ko akunda byihariye mu ndirimbo zose za Alpha Rwirangira, kuko ifasha benshi banyuze mu buzima bukomeye nk’ubwe.

Uyu musore avuga ko nta kuntu atashima Imana, kuko uyu munsi afite icyizere cy’ubuzima nyuma y’uko avukiye muri Gereza yo mu Mujyi wa Lubumbashi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC, mu mwaka wa 1999.

Emmy Vox avuga ko nyina yafungiye muri gereza muri Lubumbashi azizwa ko ari Umunyarwanda, afunganwa n’abandi bo mu bihugu bitandukanye. Ngo Nyina ajya amubwira ko bakubitikiye muri iyi gereza bitewe n’ubuzima bubi babayemo mu gihe cy’imyaka ibiri.

Yagize ati “Navukiye muri gereza, icyo gihe umubyeyi wanjye bari baramufunze azira ko ari Umunyarwanda. Rero aba ari ishimwe rikomeye iyo ubonye uvukiye muri gereza kandi wenda ntabwo yari gereza. Ukuntu njya numva abivuga yari gereza irimo ubuzima bubi ku buryo kubona icyo kurya byabagoraga. Noneho kubona uruhinja ruvukiyemo aba ari ibintu by’igitangaza.”

Emmy Vox avuga ko Se yari mu Ingabo z’u Rwanda kandi ko yitabye Imana akiri muto. Ngo nyina ajya amubwira ko impano yo kuririmba ari we ayikomoraho, ko nta wundi wo mu muryango uyifite.

Uyu muhanzi avuga ko byamurenze nyuma y’uko Alpha Rwirangira atangaje ko bazasubiramo indirimbo ‘Merci’ ndetse ngo ni amahirwe adakwiye gupfusha ubusa, kuko agiye gukorana n’umuhanzi afata nk’ikitegererezo.

Ati “Ni ibyishimo gusa. Numvaga ari nk’inzozi, kuko gukorana indirimbo n’umuhanzi wafataga nk’ikitegererezo cyawe nyine wumva bikurenze. Nawe ubwawe…nyine ibyishimo birakurenga muri macye.”

Uyu muhanzi anavuga ko asanzwe afite indirimbo imwe yitwa ‘Umusaraba’, ndetse ko anitegura gusohora iyo yakoranye na Adrien Misigaro.

Mu myaka itanu iri imbere, Emmy Vox yifuza ko azaba ari umuramyi uzwi ku rwego rw’Isi. Ni ibintu avuga ko azageraho kuko yizera Imana.

Alpha Rwirangira aherutse kubwira INYARWANDA ko hari abantu benshi bagiye basubiramo indirimbo ye ‘Merci’ mu bihe bitandukanye, ariko ko yakunze ‘cover’ yakozwe na Emmy Vox kuko yayikoranye ubuhanga ajyanishije n’imiririmbire ye iri ku rwego rwiza.

Uyu muhanzi yavuze ko Emmy afite impano ikeneye gushyikirwa n’abanyarwanda muri rusange. Rwirangira yavuze ko indirimbo ye ‘Merci’ iri mu ndirimbo ze nawe akunda, ndetse ko n’abantu benshi bayikoresha mu birori n’ubukwe. Ati “Mbona ari imwe mu ndirimbo zanjye izahoraho.”

Uyu muhanzi uri mu bagize ibihe byiza mu muziki, yavuze ko yakabaye afasha byinshi mu gushyigikira iyi mpano nshya, ariko ko afite icyizere cy’uko Imana izamuherekeza mu rugendo rwe rw’umuziki yatangiye nk’umuhanzi wigenga.

Inkuru bifitanye isano: Rwirangira yavuze impamvu yiyemeje gusubiramo indirimbo ye 'Merci' afatanyije na Emmy Vox

Emmy Vox yatangaje ko yavukiye mu buzima bugoye bituma akunda indirimbo 'Merci' ya Alpha Rwirangira, kuko isubiza intege mu buzima bwe

Uyu muhanzi aritegura gusohora indirimbo nshya yakoranye na Adrien Misigaro

Alpha Rwirangira yavuze ko Emmy Vox afite impano ikomeye yo gushyigikirwa na buri umwe

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA EMMY VOX WASUBIYEMO INDIRIMBO 'MERCI' YA ALPHA RWIRANGIRA

">

AMAFOTO+VIDEO: Aime Films-INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND