RFL
Kigali

Masamba agiye gukora Album mu ndirimbo zirenga ijana zasizwe na Se Sentore Athanase

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:2/11/2020 9:01
0


Umuhanzi Masamba Intore [Icyogere mu Nkuba] uzwiho cyane kuririmba indirimbo ziri mu njyana gakondo, yatangaje ko agiye gutunganya indirimbo zirenga ijana zasizwe na Se Sentore Athanase akazikoramo Album.



Masamba yavuze ko ari inshingano ze gutunganya indirimbo zirenga ijana zasizwe na Se Sentore akazigeza ku bakunzi b’inganzo gakondo.

Uyu munyabigwi mu muziki avuga ko mu ndirimbo azatunganya zirimo nk’iyitwa ‘Mushiha’. ‘St Albert College’, ‘Dukumbuye Rwanda’, ‘Ndabakunda Ibihangange’ n’izindi.

Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Masamba Intore yavuze ko ari bwo agiye gutangira urugendo rwo gutunganya indirimbo zirenga ijana zasizwe na Se Sentore Athanase witabye Imana mu mwaka wa 2012.

Masamba yavuze ko ahera ku ndirimbo Se yahimbiye mu buhunzi. Ati “Nibwo ngiye gutangira. Gahunda iratangira vuba. Ndahera kuzo yatangiriyeho ahimba, hari mu buhunzi.”

Uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo zirimo ‘Rwagihuta’, avuga ko izi ndirimbo zirenga ijana azazikorera Album, nyuma agategura igitaramo cyo Kwibuka Se. Ati “Nyuma ya Album, nzahita ntegura igitaramo cyo kumwibuka (tribute)."

Sentore Athanase ni umwe mu bahanzi babayeho mu mateka y’u Rwanda waharaniye gusigasira umuco nyarwanda no kuwutoza abakiri bato ndetse n’abakuze. Yari azwiho by’umwihariko ubuhanga buhanitse mu gucurangisha inanga.

Uretse umuhungu we Massamba Intore, umwuzukuru we Jules Sentore ndetse na Daniel Ngarukiye, ni bamwe mu bahanzi kuri ubu bigaragaza cyane mu bijyanye no gusigasira umuziki gakondo nyarwanda n’umuco wawo.

Masamba agiye gutangira urugero rwo gukora Album mu ndirimbo za Se, mu gihe aherutse gusohora indirimbo ‘Hobe Hobe’ ye yakoranye n’itsinda ry’ubukombe mu muziki wo muri Afurika y’Epfo rwitwa “Soweto Gospel Choir.”

Iyi ndirimbo Masamba yayisubiyemo na Soweto Gospel Choir mu myaka 10 ishize nyuma y’uko bahuriye mu inama yitwa International Conference of Statistics ku rwego rw’Afurika. Yayisubiyemo afatanyije na Soweto Gospel Choir nyuma y’ubusabe bw’abamutumiye.

Umuhanzi w'umunyabigwi mu muziki w'u Rwanda, Masamba Intore yatangaje ko agiye gutunganya indirimbo zirenga ijana zasizwe na Se Sentore Athanase azikoremo Album

Masamba aherutse kuririmba mu Iserukiramuco rya Iwacu Muzika Festival, ndetse yanasohoye indirimbo 'Hobe Hobe' yakoranye na Soweto Gospel Choir/Amafoto: KT

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'HOBE HOBE'  MASAMBA YAKORANYE NA SOWETO GOSPEL CHOIR

">








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND